00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senegal: Abanyarwanda beretse amahanga amahirwe y’ishoramari aboneka mu gihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 May 2023 saa 06:03
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Gicurasi 2023, bamwe mu Banyarwanda batuye muri Senegal bitabiriye imurikagurisha ryateguwe n’Ikigo cy’ishuri ryisumbuye ry’Abanyamerika ry’i Dakar, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuco.

Ni umunsi International School of Dakar/ISD itegura buri mwaka, aho ibihugu binyuranye byerekana ibijyanye n’umuco n’ibikorerwa muri ibyo bihugu.

Abanyarwanda baryitabiriye bishimiye uko ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda birimo ikawa, icyayi, urusenda, imitobe, imitako n’ibindi byakunzwe bikanagurwa, ndetse bibaha icyizere ko byarushijeho kumenyekana ndetse n’ababikunze bamenya aho babishakira muri Senegal.

Iryo murikagurisha ryanabaye umwanya mwiza wo gusobanurira abasuye aho u Rwanda rwamurikiraga, amateka y’u Rwanda, harimo uko rwasenywe n’ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko rwabohowe mu 1994 n’ubuyobozi bwiza rwagize n’icyerekezo cyarwo nyuma Jenoside yakorewe Abatutsi.

Basobanuriwe kandi ibijyanye n’umuco nyarwanda n’ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda harimo za pariki, inzu ndangamurage z’u Rwanda, hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo dore ko abenshi mu bitabiriye iryo murikagurisha ari abarerera muri iryo shuri baturuka mu bihugu bisaba 80.

Abasuye aho u Rwanda rwamurikiraga kandi banasobanuriwe ibijyanye n’amahirwe ari mu gushora imari mu Rwanda ndetse hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (QR code) bahabwaga kuri telefoni zabo inyandiko zikubiyemo ibijyanye n’ubukerarugendo n’ishoramari mu Rwanda ari nako bashishikarizwa kurusura.

Bamwe mu basobanuriye abaganaga ahamurikirwaga ibikorerwa mu Rwanda ni urubyiruko rw’Abanyarwanda biga mu mashuri yisumbuye muri Senegal, nabo bagaragaje ko bishimiye ko bahawe amahirwe yo kumenya byinshi ku Gihugu cyabo, byabashyize ku rwego rwo kuba nabo babisobanurira abandi barimo n’abanyamahanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages