00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senegal: Abanyarwanda bifatanyije n’ibindi bihugu mu kwizihiza Umunsi wa Afrika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 May 2023 saa 11:21
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Senegal bifatanyije n’abandi banyafurika mu bikorwa byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Afurika wahuriranye n’isabukuru y’imyaka 60 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, byakozwe mu gihe cy’iminsi itatu kuva tariki ya 24 kugeza ku ya 26 Gicurasi 2023.

Taliki ya 24 Gicurasi 2023 hatanzwe ibiganiro ku bijyanye n’Isoko Rusange rya Afurika (African Continental Free Trade Area /AfCFTA) ryitezweho kongera ishoramari no guhanga imirimo mishya muri Afurika ndetse rikongera iterambere ry’ubukungu ku mugabane Afurika.

Hanagaragajwe ko kuri uyu mugabane hakenewe kubakwa ibikorwaremezo byoroshya ubuhahirane kugira ngo ibyo AfCFTA yiyemeje bizagerweho.

Hanatanzwe kandi ikiganiro kijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere ku mugabane wa Afurika, ahagaragajwe ko ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika bukiri hasi, ibiciro by’indege biri hejuru, ingendo ndende kubera ubuke bw’indege n’ibindi.

Impuguke z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zitabiriye inama zemeza ko umuti urambye w’iterambere by’umwihariko ku rubyiruko rwa Afurika ari ukwishyira hamwe k’umugabane, kuzamurana mu bukungu, kwagura imipaka n’isoko ry’imirimo ndetse no gufata ingamba z’iterambere rya Afurika muri rusange.

Ku itariki ya 25 habaye umugoroba w’igitaramo cyo kwizihiza uwo muns,i cyaranzwe no kwerekana umuco w’Ibihugu bya Afurika n’ibijyanye n’amafunguro y’umwimerere y’ibihugu bya Afurika.

Uwo muhago warimo abahagarariye Ibihugu byabo muri Senegal wanitabiriwe na Annette Seck, Minisitiri Wungirije wa Senegal ushinzwe Abanya-Senegal baba mu mahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Abafashe ijambo muri ibyo birori barimo Amb. Michel Regis Onanga Ndiaye uhagarariye Gabon akaba n’uhagarariye ba ambasaderi ba Afurika, Ambasaderi wa Comores watanze ubutumwa bwa Perezida Azali Assoumani, uyoboye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika n’ubutumwa bwa Minisitiri Annette Seck.

Bose bagarutse ku kamaro k’amasezerano ashyiraho agace k’ubucuruzi n’ubuhahirane butagira umupaka muri Afurika yashyizweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 21 Werurwe 2018, ko ari amahirwe yo guteza imbere ishoramari kuri uwo mugabane.

Ni n’amahirwe kandi yo guteza imbere ubucuruzi, gushimangira ubudaheranwa bw’ubukungu bwa Afurika hashingiwe ku ntego z’iterambere z’Isi z’icyerekezo 2023 na gahunda 2063 y’iterambere rya Afurika hagashyirwa ingufu mu bucuruzi hagati y’ibihugu bigize uwo mugabane no hagati yawo n’indi migabane hatezwa imbere inganda.

Hagarutswe no ku mbogamizi zatewe icyorezo cya COVID 19 n’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine byatumye ibikomoka ku buhinzi n’ingufu bizamuka cyane ndetse n’ihindagurika ry’ikirere ryagize ingaruka ku musaruro.

Muri cyo gitaramo, itorero ry’Abanyarwanda baba muri Senegal ryasusurukije abari aho, ryerekana nyarwanda binyuze mu ndirimbo gakondo, byanashimishije cyane abitabiriye icyo gitaramo.

Tariki ya 26 Gicurasi 2023 habaye umukino wahuje Abahagarariye Ibihugu bya Afurika muri Senegal bakinnye n’ab’ibindi bihugu byo ku yindi migabane biri hamwe. Abahagarariye Ibihugu bya Afurika batwara igikombe nyuma yo gutsinda bagenzi babo bo ku yindi migabane ibitego 5 kuri 1.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages