00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senegal: Abanyarwanda bizihije ibirori byo kwibohora 20

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 7 July 2014 saa 08:09
Yasuwe :

Tariki ya 04 Nyakanga 2014, Abanyarwanda batuye muri Senegal n’inshuti zabo bizihije umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 20. Guverinoma ya Senegal yari ihagarariwe muri ibi birori na Minisitiri w’Umuco, Abdoul Aziz MBAYE.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal Gérard Ntwari yibukije abitabiriye ibirori intambwe ikomeye igihugu kimaze kugeraho muri iyi myaka 20 ishize "aho Umunyarwanda yatsindishije ikibi icyiza, kuri ubu akaba abayeho mu gihugu kitakirangwamo amacakubiri, akaba abayeho mu (…)

Tariki ya 04 Nyakanga 2014, Abanyarwanda batuye muri Senegal n’inshuti zabo bizihije umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 20. Guverinoma ya Senegal yari ihagarariwe muri ibi birori na Minisitiri w’Umuco, Abdoul Aziz MBAYE.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal Gérard Ntwari yibukije abitabiriye ibirori intambwe ikomeye igihugu kimaze kugeraho muri iyi myaka 20 ishize "aho Umunyarwanda yatsindishije ikibi icyiza, kuri ubu akaba abayeho mu gihugu kitakirangwamo amacakubiri, akaba abayeho mu mahoro arambye".

Ambasaderi Gerald Ntwari

Ambasaderi Ntwari yasobanuye ko mbere y’uko habaho ukwibohora, u Rwanda rwarangwaga n’amacakubiri yatumaga Abanyarwanda batarashoboraga kugira intambwe batera yaba ari mu iterambere ry’umuntu ku giti cye cyangwa muri rusange.

Ambasaderi Gérard Ntwari yongeyeho ko iyi tariki ya 04 Nyakanga yibutsa imbaraga zakoreshejwe n’Abanyarwanda mu guhagarika jenoside yakorewe abatutsi.

Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu

Ati "Intsinzi y’uwo munsi yagaruriye ibyiringiro Abanyarwanda bari baratakaje nyuma y’ubwigenge, bongera kwizera ko bafite ejo hazaza heza".

Ambasaderi Ntwari yakomeje agira ati "Kubohora igihugu byatangiriye ku guhagarika iyo Jenoside yateguwe, yari izwi ariko amahanga akaba yarayirebeye nk’indorerezi".

Abanyarwanda n'inshuti zabo bitabiriye ibirori

Ambasaderi Gérard Ntwari yaboneyeho kwibutsa ko hari inshuti z’u Rwanda zashoboye kwifatanya n’Abanyarwanda muri icyo gikorwa, anabashimira mu izina ry’Abanyarwanda bose. Muri urwo rwego yongeye gushimira Kapiteni Mbaye Diagne, umusirikare w’Umunyasenegal ku bw’ibikorwa by’ubutwari yagaraje ari na byo byatumye u Rwanda rumuha umudari w’ Umurinzi.

Ambasaderi yashimiye byimazeyo ingabo z’u Rwanda (RDF) zashoboye guhagarika Jenoside, anavuga ko inzira yo kwibohora ikiri ndende kandi ko buri Munyarwanda wese agomba kwibohora burundu n’ubukene ari bwo mwanzi wa bose, ubujiji, indwara ndetse n’ibindi bibi byose.

Ambasaeri Ntwari (iburyo) na Minisitiri Mbaye

Abantu bitabiriye uwo munsi mukuru bari benshi kandi bose barangwaga n’akanyamuneza kuko bumvaga icyo kwibohora ari cyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages