00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stromaé yashyizwe mu bibazo bishingiye ku ivanguramoko

Yanditswe na

Hakizimana Thamimu

Kuya 20 October 2013 saa 05:21
Yasuwe :

Hose ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo twitter na facebook zifitanye isano n’umuhanzi w’Umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda, Stromaé, hatse umuriro hanengwa cyane umunyamakuru w’Umubiligi Stéphane Pauwels ku magambo yiswe ay’ivanguramoko yavuze mu minsi itatu ishize kuri Stroame.
Benshi bari kwandika bavuga ko banenga cyane umunyamakuru Stéphane Pauwels, uherutse gutangaza ubwo Stromaé yaririmbaga mu mukino uheruka kubera mu Bubiligi kuri stade Roi Baudouin, ati “Ni umusore w’amabara (…)

Hose ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo twitter na facebook zifitanye isano n’umuhanzi w’Umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda, Stromaé, hatse umuriro hanengwa cyane umunyamakuru w’Umubiligi Stéphane Pauwels ku magambo yiswe ay’ivanguramoko yavuze mu minsi itatu ishize kuri Stroame.

Umuhanzi Stromaé ufite inkomoko mu Rwanda

Benshi bari kwandika bavuga ko banenga cyane umunyamakuru Stéphane Pauwels, uherutse gutangaza ubwo Stromaé yaririmbaga mu mukino uheruka kubera mu Bubiligi kuri stade Roi Baudouin, ati “Ni umusore w’amabara (umwirabura) wabashije gucengera neza”.

Aya magambo yakomeje kugarukwaho na benshi bibaza impamvu uyu munyamakuru yayakoresheje, bamwe bati “Ese Stromaé si Umubiligi? Abantu baba baratubeshye?”

Kuri uyu wa Gatandatu, uyu munyamakuru Stéphane Pauwels, w’imyaka 45, yatangaje ko yababajwe cyane no kuba amagambo yavuze yarakiriwe nabi, anasobanura ko abantu bayafashe uko atari.

Ati “Ikibabaje cyane kuri njye ni ukwisobanura ku wo ntari we, sinatekerezaga ko amagambo navuze yajya kuri ruriya rwego. Icyo njye nashakaga gusobanura ni ukugaragaza ko nishimira izi mpano nshya zikomoka mu mico itandukanye.”

Uyu munyamakuru yahise atangaza ifoto yifotoranyije na Stromaé mbere gato y’uko umukino utangira nuko asobanura ko atashatse kuvangura amako kandi ko yishimira kuba abantu bavutse ku babyeyi badahuje uruhu (metis) bashobora kwerekana ibikorwa by’indashyikirwa.

Stromaé avuka kuri se w’umwirabura, umunyabugeni w’Umunyarwanda, no kuri nyina w’umuzungukazi w’Umubiligikazi.

Uyu Stromaé we ntacyo aratangaza kuri aya magambo.

Umunyamakuru Stéphane Pauwels ati "Nishimira izi mpano nshya zikomoka mu mico itandukanye"
Stéphane Pauwels yahise atangaza iyi foto ari kumwe na Stromaé anadikaho ko amagambo yavuze yari ayo kubaka atari ayo gusenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages