Turi ku wa 21 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo guhanga Udushya. (World Creativity and Innovation Day)
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Ku munsi nk’uyu mu 1994 ni bwo hishwe Abatutsi benshi icyarimwe mu gihugu kuko hishwe abarenga ibihumbi 200.
1994: Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi kafashe umwanzuro wa 912 uhindura inshingano za MINUAR, isigara ku izina gusa, ifite abasirikari 250 gusa.
1994: Ingabo za RPA zishamikiye kuri FPR-Inkotanyi zabohoye Perefegitura ya Byumba.
2025: Perezida Kagame yakiriye Gnassingbé wa Togo baganira ku ntambwe yari imaze guterwa mu biganiro by’akarere bigamije kugashakira amahoro arambye.
2022: Abayobozi n’abakozi ba Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu bifatanyije n’abatuye i Murambi ya Nyamagabe Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi no kunamira inzirakarengane zishyinguye i Murambi zirenga ibihumbi 50.
Abavutse
1926: Havutse Elisabeth II wabaye Umwamikazi w’Ubwami bw’u Bwongereza.
1995: I Nyamirambo mu Murenge wa Rwezamenyo Havutse Kundwa Doriane wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2015.
Abapfuye
2025: Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis.
2022: Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!