00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turi aha kuko ubutwari bw’abanyarwanda bwaduhaye uruvugiro - Amb. Karabaranga

Yanditswe na

Karirima Ngarambe

Kuya 2 February 2015 saa 05:30
Yasuwe :

Mu muhango wo kwifurizanya umwaka mushya muhire hanizihizwa umunsi w’Intwari, Amb.Karabaranga yibukije ababa mu Buholandi ko Ubutwari bw’abana b’u Rwanda bwaruhesheje uruvugiro n’Agaciro, ari na yo mpamvu bari yo.
Uwo muhango wabereye mu Mujyi wa Den Haag mu Buholandi, mu ijoro ry’itariki 31 Nutarama 2015 rishyira iya 1 Gashyantare, umunsi hazirikanwaho ubutwari bw’abanyarwanda, uyoborwa na Appolo Mbabazi umuyobozi w’ihuriro ry’abanyarwanda baba hanze y’igihugu RDGN "Rwanda Diaspora (…)

Mu muhango wo kwifurizanya umwaka mushya muhire hanizihizwa umunsi w’Intwari, Amb.Karabaranga yibukije ababa mu Buholandi ko Ubutwari bw’abana b’u Rwanda bwaruhesheje uruvugiro n’Agaciro, ari na yo mpamvu bari yo.

Uwo muhango wabereye mu Mujyi wa Den Haag mu Buholandi, mu ijoro ry’itariki 31 Nutarama 2015 rishyira iya 1 Gashyantare, umunsi hazirikanwaho ubutwari bw’abanyarwanda, uyoborwa na Appolo Mbabazi umuyobozi w’ihuriro ry’abanyarwanda baba hanze y’igihugu RDGN "Rwanda Diaspora Global Network" ku isi wari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi Jean Pierre Karabaranga.

Appolo Mbabazi uherutse gutorerwa kuba Auditor ku rwego rw'isi wa RDGN "Rwanda Diaspora Global Network" yashimiwe ishema yahesheje Diaspora yo mu Buholandi

Mu ijambo rye, Amb. Karabaranga yaganirije abari aho icyo umunsi w’Intwari uvuze ku munyarwanda, aho yagize ati « Kuba turi hano tunezerewe, twifurizanya ibyiza muri uyu mwaka dutangiye wa 2015, byatewe n’ubutwari bw’abana b’u Rwanda bitanze benshi bakanamena amaraso, abandi bakaba bagikomeza inzira y’ubutwari nk’uko bigaragarira buri wese wumva akanirebera n’amaso.»

Amb. Karabaranga yashimiye abayoboye ihuriro ry’abanyarwanda muri icyo gihugu, ku bikorwa byiza bakora byo guhuza abanyarwanda no kubagaragariza isura nziza y’u Rwanda, ati «…mukomeze mube ba ambasaderi beza nk’uko bibagaragaraho. Ibi ndabivuga kuko ibikorwa byanyu byigaragaza, bikaba biri mu nshingano zacu natwe kubaba hafi igihe cyose bishoboka. »

Amb.Karabaranga yibukije abanyarwanda baba mu Buholandi ko ubutwari bw'abanyarwanda ari bwo soko y'Agaciro bafite

Yakomeje yibutsa gahunda nyinshi ziteganyijwe mu mwaka w’2015, nk’umunsi w’abari n’abategarugori wizihizwa kuwa 8 Werurwe, ariko kubera izindi gahunda ziteganyijwe, bakazawizihiza tariki ya 21 Werurwe, anabararikira kuzitabira ibiganiro ibiganiro bitandukanye biteganyijwe muri gahunda y’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo rye, Emmanuel Safari umuyobozi w’ihuriro ry’abanyarwanda baba mu Buholandi, yashimiye ubufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, ashimira n’abanyarwanda baturutse imihanda yose bakitabira uwo muhango, agaragaza ko umwaka w’2014 wabaye uw’ibikorwa byinshi byiza, asaba ko uw’2015 wo barushaho.

Emmanuel Safari umuyobozi w’ihuriro ry’abanyarwanda baba mu Buholandi

Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu Buholandi riyobowe na Emmanuel Safari, wungirijwe na Elie Kabagema, Aline Umunyana akaba umunyamabanga, Ambroise Ngabonziza we ushinzwe umutungo, Clement Butera ushinzwe imibanire myiza no hanze, na Appolo Mbabazi ushinzwe imikoranire na RDGN "Rwanda Diaspora Global Network".

Inkuru y’uko byari bimeze irakomeza mu mafoto:

Ifoto y'urwibutso, y'abagize ihuriro ry'abanyarwanda baba mu Buholandi na Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu
Amb.Karabaranga yakiriye abanyeshuri baherutse kuza kwiga mu Buholandi, abashishikariza kwigana ubutwari bagahesha ishema urwababyaye
N'umuziki ntibaworoheye nka kimwe mu bimenyetso by'umunezero
Umunezero wari mwinshi banasangira ikirahure
Mu kwidagadura habayemo n'umwanya wo kwiyibutsa gushayaya bya Kinyarwanda
N'ikinimba cyarabyinwe biratinda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages