Uyu muhango wabereye muri Kaminuza ya Ankara, ku wa 11 Gicurasi 2017, mu muhango wari witabiriwe n’abantu barenga 250 barimo abanyacyubahiro batandukanye nka Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Williams Nkurunziza, abadipolomate batandukanye, abadepite bo muri iki gihugu, abacuruzi, abanyeshuri muri iyi kaminuza n’abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Ankara.
Mu ijambo rye, Ambasaderi Williams Nkurunziza, yanyuriyemo abari bitabiriye uyu muhango amateka yaranze u Rwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’intambwe rwateye mu kwigira no guharanira ko amahano yarugwiririye mu 1994 atazongera kubaho ukundi. Yabasobanuriye ko hari abantu bakomeje kuyobya amahanga ku byabereye mu Rwanda bavuga ibinyoma.
Yabagaragarije ko nyuma ya jenoside, u Rwanda rwateye intambwe mu kuzamura inzego zinyuranye zirimo abagore, gutanga umusanzu mu bikorwa by’amahoro hirya no hino ku Isi n’ibindi bikorwa bikomeje gutuma ruba icyitegererezo ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi wa Kaminuza ya Ankara, Prof. Dr Erkan İbiş, yashimye u Rwanda ku budatsimburwa bwarwo n’umurava ururanga mu guharanira ko ibyarubayeho mu 1994 bitakongera ukundi. Yijeje Ambasade y’u Rwanda muri Turikiya ko azakomeza kuyifasha mu bikorwa byo kwibuka biba buri mwaka.
Umuhango nk’uyu muri iki gihugu wabereye no mu Mujyi wa Istanbul ku wa 10 Gicurasi.



















TANGA IGITEKEREZO