Ku bufatanye hagati ya Ambasade y’u Rwanda, Kaminuza ya Gazi n’abanyarwanda baba muri Turukiya, abanyarwanda bahuriye mu gikorwa cyaranzwe no kuganira kuri gahunda u Rwanda rushyize imbere, nka ’Ndi Umunyarwanda n’izindi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya, Nkurunziza Williams, yatanze ikiganiro kuri ‘Ndi Umunyarwanda’, agaragaza ko Abanyarwanda bose ari bamwe, kandi bagomba gukomeza kunga ubumwe bagaharanira iterambere ry’igihugu cyabo.
Yagaragaje ko Abanyarwanda bakomeza gutera imbere, buri wese abigizemo uruhare aho yaba ari ho hose.
Yavuze ko kuba Umunyarwanda ufite ubunyarwanda atari ukuba yaravukiye mu Rwanda gusa cyangwa aba mu Rwanda ahubwo ko ari ukugira u Rwanda mu mutima mu byo akora biranga Abanyarwanda.
Umuyobozi ucyuye igihe w’Umuryango w’abanyarwanda baba muri Turukiya, Hassan Mbarushimana, yavuze ko guhura ari umwanya wo kwibukiranya indangagaciro zibereye Umunyarwanda, bakishimira ibyo bagezeho ndetse barebera hamwe ibyo bashaka kugeraho.
Mbarushimana yibukije ko akimuhana kaza imvura ihise nk’uko Perezida Paul Kagame abyibutsa Abanyarwanda. Kubw’ibyo asaba buri wese ko kugira uruhare mu iterambere ry’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Turukiya ndetse n’igihugu muri rusange.
Habayeho ikiganiro nyungiranabitekerezo cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Gukoresha Ubumenyi duhaha mu kubaka u Rwanda Twifuza”, ikiganiro cyaranzwe no kungurana ibitekerezo ku ibikorwa bikorwa n’abanyarwanda baba muri Turukiya, ndetse n’ uburyo bakora ngo bahuze ibyo bakora n’iterambere ry’ igihugu cyabo.
Umuyobozi muri Ambasade y’ u Rwanda yaboneyeho kwizeza abanyarwanda biga muri Turukiya ubufatanye mu kubafasha kubona bimwe mu byo bakenera mu gihe bagaragaje ko ubushakashatsi bagiye gukora bwagirira igihugu cyabo akamaro.
Yababwiye ko ibyo ubushakashatsi bukorwa n’abanyeshuri bugeraho byajya bishyirwa mu Kinyarwanda bikagaragazwa mu Rwanda aho buri muturage yabasha kubwumva, ndetse aho bishoboka abaturage bakabasha kubushyira mu bikorwa.
Umuyobozi waje ahagarariye Kaminuza ya Gazi, Prof. Dr. Aslanturk Yalcin, yashimiye abanyarwanda ahanini bagizwe n’abanyeshuli biga muri za kaminuza zitandukanyemuri Turukiya guhitamo gukorera ibibikorwa byabo by’uyu mwaka muri iyi Kaminuza kandi yizezako ubufatanye hagati y’uyumuryango w’abanyarwanda n’iyi kaminuza bukomeza.
Abanyarwanda baba muri Turukiya banakoze ya komiti nyobozi nshya y’Abanyarwanda baba muri Turukiya (RCT), hatorwa Hussein Bizimana ku buyobozi bwayo.



















TANGA IGITEKEREZO