Aba Banyarwanda bazahurira mu gikorwa ngarukamwaka bakore umuganda, bizihize umunsi w’Umuganura ukomeye mu mateka y’Abanyarwanda. By’umwihariko bazanishimira intsinzi ya Perezida Kagame uzaba yaraye arahiriye gukomeza kuyobora u Rwanda, bisubiza ibyifuzo by’Abanyarwanda babimusabye bikaba ngombwa ko byemezwa muri referendum ko yemererwa kwiyamamariza manda ya gatatu.
Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda mu matora yabaye ku ya 3-4 Kanama 2017 n’amajwi 98,79 %; umukandida wigenga Mpayimana Philippe agira 0.73% naho Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party abona 0.48%. Iyi manda y’imyaka irindwi azayirahirira kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama 2017.
Abanyarwanda bari mu Bubiligi bazahurira mu muganda mu gitondo cyo kuwa Gatandatu, tariki ya 19 Kanama 2017, nk’uko bisanzwe basukure inkengero z’inyanja ya Ruguru (Mer du Nord) ku mugoroba bahurire mu busabane.
Mu kiganiro na IGIHE, Umutangana Yvette uyobora Diaspora Nyarwanda mu karere ka Flandre yagize ati “Twishimiye kongera gukora iki gikorwa twifuza ko cyakwitabirwa n’Abanyarwanda n’inshuti zabo ari benshi, cyane ko tuzishimira ibintu byinshi tugezeho dufashijwe n’ubuyobozi twitoreye twishimiye cyane, Abanyarwanda aho muri hose muzaze dusangire iki gikorwa mukigire icyanyu, ni ikaze i Blankenberge.”
Ubwo busabane buzatangira saa mbili z’umugoroba bukageza mu gitondo Abanyarwanda bishimira intsinzi ya Perezida kagame, naho kuva saa yine z’igitondo kugera saa saba bazaba bakoze umuganda; kuva saa munani kugeza saa moya z’umugoroba ibirori bizaba ari iby’Umuganura.



















TANGA IGITEKEREZO