Iri huriro rigizwe n’abantu batandukanye bahuje indangagaciro zimakaza ubutabera, amahoro n’ubumuntu ndetse bafite intumbero imwe yo gukura Afurika mu bubata bw’igihe kirekire n’ibyorezo byayibasiye bakayihindura ahantu heza habereye ikiremwamuntu.
Abitabiriye iki gikorwa bakoze imyigaragambyo yo mu mutuzo bamagana abanyapolitiki bo muri Afurika n’u Burayi bagira uruhare mu gutuma abaturage bata ibihugu byabo bagahitamo kujya gushakira ubuzima mu bindi bihugu.
Iri huriro rivuga ko ubucakara ari kimwe mu bikorwa bitesha agaciro umuntu cyane cyane umwirabura kuko « niba umwirabura atari umuntu, ubumuntu ntibubaho ».
Rigaragaza kandi ko abasuzugura abirabura babishingira ku kuba babaho ubuzima buciriritse aho hari abatunzwe n’idolari rimwe ku munsi cyangwa munsi yaryo ariko ngo birengagiza ko ubuzima nta wabubonera ikiguzi.
Na none ngo ubucakara bwigaragaza mu buryo butandukanye bwaba ubufatika cyangwa ubushingiye ku mitekerereze, politiki n’ubukungu hirya no hino mu bihugu ariko nta mwanya bukwiye guhabwa mu kinyejana cya 21.
Ibi byashoboka mu gihe buri wese yahaguruka akarwanya ko hari ababona amaramuko babikesha abandi nka kimwe mu ntandaro y’iteshagaciro.
U Rwanda ruherutse gutangaza ko ruri mu biganiro n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), biganisha ku kwakira abimukira bagera ku bihumbi 30, nk’igice kimwe cy’ibihumbi biri muri Libye, aho bari guhuriramo n’akaga ko gucuruzwa nk’abacakara.
Ni abimukira baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika baba bafite indoto zo kujya i Burayi baciye mu nyanja ya Méditerranée, ahantu baba bizeye ubuzima buruta ubw’iwabo, ariko abenshi ntibahirwe n’urugendo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yavuze ko nubwo u Rwanda rudafite ubutunzi buhambaye, rwiyemeje gutanga ubufasha mu gusubiza iwabo abimukira babyifuza no kwakira abadashaka gusubirayo.
Amafoto: Karirima A. Ngarambe



















TANGA IGITEKEREZO