00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Amb. Sebashongore yatashye Urwibutso rushya rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 28 May 2023 saa 07:30
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Dieudonné Sebashongore yatashye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Tournai, abwira abitabiriye iki gikorwa ko ari ikimenyetso gikomeye cyo guhashya abahakana n’abapfobya Jenoside ndetse rukwiriye gufasha Isi kubaha ubuzima bwa muntu.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 27 Gicurasi 2023, cyitabirwa na Philippe Robert wari ugarariye Burugumesitiri wa Komini Tournai, Perezida wa IBUKA mu Bubiligi, Ernest Sagaga, Perezida wa DRB Fédéral, Gilbert Dushimimana n’abandi Banyarwanda n’inshuti zabo baturutse hirya no hino.

Amb. Sebashongore yashimiye ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zigatabara ubuzima bw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Jenoside ntabwo ari ubwicanyi busanzwe bukorerwa abantu bo mu gihugu, ahubwo irategurwa igashyirwa mu bikorwa hari umugambi wo gutsemba itsinda ryihariye. Jenoside ntitangirira ku mihoro cyangwa ibisasu, itangirira ku ivangura n’imvugo zibiba urwango no kwambura abantu ubumuntu.”

Yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yateguwe kuva mu 1960, ubwo batangizaga politiki y’ivangura mu mashuri no mu mirimo ya Leta. Mu 1991 abayobozi batangiye gukwirakwiza byeruye imvugo zibiba urwango, byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amb. Sebashongore yashimye ubudaheranwa bw’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Yashimiye ubuyobozi bwa Tournai bwateye intambwe yo kubaka urwibutso ruzafasha abaturage baho kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kubaha ubuzima.

Ati “Nk’uko nabivuze dutaha urwibutso, twishimiye ko umujyi wa Tournai wageze ikirenge mu cy’indi mijyi yo muri Wallonia mu kudufasha kwibuka abacu no kwereka abaturage bawo n’abahagenda agaciro k’ubuzima.”

Yasabye abantu bose kwishyira hamwe no kuba maso bagahangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Inzibutso nk’uru zikunze kwibasirwa n’abahakana Jenoside n’ababashyigikiye. Ndabasaba mwese guharanira ko uru rwibutso rwubahwa, mukarurinda abashobora gushaka kurwangiza.”

Ashingiye ku buhamya bwa Claire Ruyuki wagaragaje ko yanze guheranwa n’amateka ashaririye agahitamo kwiyubaka, yashimiye umurage w’ubumwe n’ubudaheranwa biranga Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Philippe Robert wari uhagarariye Burugumesitiri wa Komini Tournai yavuze ko uyu muhango wo kwibuka utuma bumva neza akababaro Abatutsi banyuzemo, bigatanga inshingano yo kunga ubumwe no kubaha ubuzima.

Amb. Senashongore yabwiye abari muri uyu muhango ko inzira yo kwimakaza imbabazi, ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rwahisemo ari yo soko yo kubaha uburenganzira bwa muntu, binajyana no guharanira ko nta handi Jenoside yakongera kuba ukundi.

Uru Rwibutso rwiyongereye ku zindi enye zabarizwaga mu Bubiligi. Ahandi mu bihugu by’amahanga hari inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ni mu Buholandi hari rumwe, mu Bwongereza hari eshatu, mu Busuwisi hari rumwe, i Roma hari rumwe no mu Mujyi wa Ottawa muri Canada hari urwibutso rumwe. Ni mu gihe mu Bufaransa hari izirenga 10.

Perezida wa Ibuka-Mémoire et Justice-Belgique, Ernest Sagaga
Umuyobozi w’Umujyi wa Tournai wahaye u Rwanda aho gushyira Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi na we yitabiriye
Claire Ruyuki, watanze ubuhamya ari kumwe na Échevin Philippe ROBERT w’Umujyi wa Tournai

Amafoto: Jessica Rutayisire

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages