00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Amb. Sebashongore yibukije Abanyarwanda uko umugore yahawe ijambo, abaha umukoro (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 19 March 2023 saa 08:07
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Sebashongore Dieudonné, yibukije ko Guverinoma yashyize imbaraga mu guteza imbere ibikorwa by’ikoranabuhanga hitabwa by’umwihariko ku kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Ni ubutumwa yatanze ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi n’inshuti zabo mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore.

Ibi biganiro byabereye mu nyubako ikoreramo Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi “Rwanda House” iherereye mu Mujyi wa Bruxelles, ku wa 18 Werurwe 2023.

Byatangijwe n’ijambo ry’Ushinzwe Iterambere ry’Umugore muri DRB-Rugali mu Bubiligi, Umugwaneza Olga.

Yabashimiye ko bemeye kwifatanya na bo muri iki gikorwa cy’ingenzi cyo kuzirikana iterambere rimaze kugerwaho n’uko umugore yahawe ijambo.

Ambasaderi Sebashongore Dieudonné yabwiye abacyitabiriye ko u Rwanda ruri ku isonga mu guteza umugore imbere kubera politiki nziza ya Perezida Kagame.

Yifashishije imibare yagaragaje ko umugore yahawe ijambo ndetse yisanga mu nzego zitandukanye zirimo iza Leta n’iz’abikorera.

Abagore bakanguriwe kwitabira ibikorwa by’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, ku buryo mu Rwanda abari mu bucuruzi bwa Mobile Money na Airtel Money bakomeje kugenda biyongera.

Yakomeje ati “Muri uyu mwaka, abagore bafite telefoni ni 48% naho abagabo ni 62%. Abagore bafite smartphones ni 76%.”

Mu mashuri, abagore bashishikarijwe kwiga amasomo y’Ubumenyi, Imibare n’Ikoranabushanga (STEM).

Ambasaderi Sebashongore yavuze ko muri rusange hari ibyo kwishimira byagezweho mu rwego rwo kubahiriza ihame ry’uburinganire mu Rwanda.

Kuri ubu Itegeko Nshinga riteganya ko abagore bagomba kugira nibura 30% mu myanya ifatirwamo ibyemezo kandi “Iyi ntego ahenshi yagezweho”.

Yagaragaje ko nko mu miyoborere, mu Nteko Ishinga Amategeko, abagore ni 61 %; muri Sena ni 38 %; muri Guverinoma bakaba 50%; mu Bucamanza [49.6%] mu gihe mu nzego z’ibanze harimo no muri Komite Nyobozi z’Uturere bangana na 40%.

Abanyarwandakazi kandi bashyiriweho gahunda zibafasha kwihaza mu by’imari.

Ambasaderi Sebashongore ati “Mu bukungu, itegeko riha abagore uburenganzira bungana n’abagabo ku butaka n’imitungo itimukanwa. Abagore bafite konti za mobile money ni 56%, ibi bituma bashobora kugera kuri serivisi z’imari.’’

Yagaragaje ko nubwo umugore yahawe ijambo ariko agifite imbogamizi zikeneye kuvugutirwa umuti.

Ati “Imbogamizi nubwo ari nkeya ariko ziracyahari, zijyanye n’imyumvire aho hari abantu bacyumva ko hari imyuga cyangwa imyanya y’akazi ikwiriye gukorwa n’abagabo kurusha abagore. Ndashishikariza Abanyarwanda twese, cyane ababa hano mu Bubiligi guharanira iterambere ry’umugore kuko bagaragaje ko bafite ubushobozi. Nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabivuze, “Uburinganire ni uburenganzira, ntabwo ari impuhwe”.

Yasabye Komite Ishinzwe kwimakaza Ihame ry’Uburinganire gukurikirana umushinga wari waratangijwe na Komite yacyuye igihe wo gufasha abagore bo mu Rwanda kugura ishyiga rya Gaz “Moi pour Elle.”

Ati “Mwakongera mukawiga neza kuko ujyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka, mukareba uburyo wazashyirwa mu bikorwa. Ndabashimiye mwese mwitabiriye uyu munsi, dusabane twishimira ibyiza igihugu kimaze kugeraho mu gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire.’’

Perezida wa Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi, DRB-Rugali, Dushimimana Gilbert, yavuze ko uyu munsi ari uwo kwishimira uburenganzira bw’Umunyarwandakazi by’umwihariko no kureba ibibazo ahura nabyo.

Yagize ati “Dufite amahirwe kuko mu muco wacu harimo ibisubizo by’ibibazo byinshi duhura nabyo hano n’ahandi. Dufite uburere, ubupfura, umurava n’ibindi bitubashisha guhangana nabyo.’’

Yavuze ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari ishusho nziza y’ibikorwa cyane mu guteza imbere igihugu.

Yavuze ko mu ndangagaciro ziranga Abanyarwanda hakwiye no kubamo iyo kwirinda no guhangana n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yakomeje ati “Ubuhamya twumvise bwaturemyemo icyizere ko hari imbaraga zishyirwa mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’Isi byiyongera ubutitsa. Isi y’ikoranabuhanga ifite amahirwe menshi udashobora kwirengagiza.’’

Mu batanze ibiganiro barimo Barbara Senzeyi wize ibijyanye n’Ikoranabuhanga (IT & communication, Media & Technologie). Yerekanye uko umugore ubu afite ubushobozi nk’ubw’umugabo mu kazi nkake.

Niragire Gertrude yatanze ikiganiro agaruka ku buryo ababyeyi bafashanya kugira ngo abana bakurira mu Burayi bige kandi bavuge Ikinyarwanda.

Yagaragaje ko hashyizweho imbaraga mu mfashanyigisho kandi yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Mu buhamya bwe Chantal-Iris Mukeshimana yavuze ko nubwo afite ubumuga ariko ari umubyeyi witeje imbere.

Yasangije abitabiriye ibi biganiro uko yafashwe n’uburwayi bw’imbasa afite imyaka umunani ariko ntaze guheranwa nabwo.

Ati “Ababyeyi banjye ntibari bazi icyo ari cyo. Ntibyari bikomeye ariko byaje bitunguranye aho ntashoboraga kujya ku ishuri, ahubwo nkaguma mu rugo.’’

Mukeshimana yavuze ko yaje kujyanwa mu Bitaro by’i Rilima aho yamaze ibyumweru bibiri yitabwaho mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itangira.

Mu buhamya bwe yavuze ko icyo gihe Interahamwe zagiye kubahiga mu bitaro ngo babice ariko agira amahirwe aza gukizwa, ahungishirizwa mu Bubiligi aho yageze afite imyaka 11.

Ati “Nyuma y’imyaka ibiri batwoherereje mu miryango yatwakiriye. Aho nahigiye byinshi bishya. Nagiye ku ishuri ariko icyo gihe byabaye ngombwa ko njya mu kigo aho nigaga mbayo ngataha mu mpera z’icyumweru.’’

Mukeshimana yakurikiye amasomo aza kuyasoza kugeza igihe yabonye umugabo, kuri ubu bamaze kubyarana abana babiri b’abahungu.

Claire Chevrier yatanze ikiganiro ku ikoranabuhanga, ibyiza byaryo n’akamaro rifitiye abagore haba mu ngo bubatse, mu kazi no mu mibereho ya buri munsi.

Yerekanye kandi ko hagiyeho ingamba zo guhashya abashora abandi mu bikorwa by’ubujura no kwifashisha ikoranabuhanga rya mudasobwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Ubusanzwe Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wizihizwa ku wa 8 Werurwe. Muri uyu mwaka, wahawe insanganyamatsiko igira iti “Ntawe uhejwe: Guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire.’’

Abitabiriye ibi birori bataramiwe n’Itorero Itetero binyuze mu ndirimbo n’imbyino gakondo by’Umuco Nyarwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Sebashongore Dieudonné, yibukije ko Guverinoma yashyize imbaraga mu guteza imbere ibikorwa by’ikoranabuhanga hitabwa by’umwihariko ku kwimakaza uburinganire
Ushinzwe Iterambere ry’Umugore muri DRB-Rugali mu Bubiligi, Umugwaneza Olga, yashimiye abitabiriye iki gikorwa
Chantal-Iris Mukeshimana yavuze ko nubwo afite ubumuga ariko ari umubyeyi witeje imbere
Chantal-Iris Mukeshimana na mugenzi we bizihiye benshi binyuze mu mbyino
Chantal-Iris Mukeshimana na mugenzi we bahawe impano iriho ikirango cya Visit Rwanda
Claire Chevrier yatanze ikiganiro ku ikoranabuhanga, ibyiza byaryo n’akamaro rifitiye abagore
Barbara Senzeyi wize ibijyanye n’Ikoranabuhanga yerekanye uko umugore ubu afite ubushobozi nk’ubw’umugabo mu kazi kose
Umusangiza w'Amagambo yari Claire Kayirangwa
Perezida wa Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi, DRB-Rugali, Dushimimana Gilbert, yavuze ko abagore bahawe ijambo mu nzego zose
Abagore bari baberewe bishimiye ibiganiro bahawe
Niragire Gertrude yatanze ikiganiro agaruka ku buryo ababyeyi bafashanya kugira ngo abana bakurira mu Burayi bige kandi bavuge Ikinyarwanda
Abagabo baje kwizihiza uyu munsi ari benshi
Abagize Itorero Itetero banyuze benshi mu bitabiriye iki gikorwa binyuze mu mbyino zibereye ijisho
Intore zo mu Itorero Itetero zakumbuje benshi umuco w'Urwagasabo
N'abakiri bato bagaragaje impano bafite mu kubyina bya gakondo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages