Tariki ya 8 Ugushyingo, mu Bubiligi hazabera amarushanwa azahuza abahanzi bazaturuka mu bihugu bitatu, Sénégal, u Rwanda n’u Burundi, aho bazaba barushanwa hagahembwa abitwaye neza.
Ibi bitangazwa na Olivier Ihirwe uhagarariye ishyirahamwe «Twishimishe» ritegura aya marushanwa.
Olivie Ihirwe, yabwiye IGIHE ati "Aya marushanwa turashaka ko yongera akaba imbarutso yo kwerekana ko Abanyafurika dutuye mu Burayi cyane hano mu Bubiligi dufite aho tuva n’imico ituranga."
Akomeza avuga ko iki gitekerezo cyo guhuza urubyiruko mu matorero no mu njyana zo kubyina zitandukanye zo muri Afurika bakigize kugirango bashake uburyo bwo guhuza injyana z’abahanzi batandukanye n’amatorero atandukanye mu marushanwa.
Ihirwe akomeza avuga ko kuri we ibi ari bishya kandi bituma hazabaho kunezeza abazitabira uyu mugoroba baje kwihera amaso no kwinezeza, aho buri torero cyangwa buri muhanzi ku giti cye azaba ashaka guhiga abandi muri ayo marushanwa, bikaba n’uburyo bwo gukomeza kwereka urubyiruko rw’Abanyafurika ndetse n’abanyaburayi ko guhiganwa natwe tubikora mu matorero yacu.
Mu bahanzi bazitabira aya marushanwa harimo:
Masabo Nyangezi, Thierry, Itsinda H2H, R Tuty, Avy Avy Rap, Gilbert na Uwihanganye Seleman.
Mu matorero hazagaragaramo: Itorero Isimbi, Mahoro, Ibirezi n’Irebero.
Kugira uburenganzira bwo kwinjira muri aya marushanwa ni ukwishyura 20€ na 15€ uhamagaye kuri izi telefone terefone 0493 57 09 08 cyangwa 0488 72 64 54.
Abategura aya marushanwa kandi barizeza abazaza bose ko bazubahiriza amasaha, bikaba biteganyijwe ko aya marushanwa azatangira sa mbili z’umugoroba.
Ibindi bisobanuro wabisanga hano kuri iyi foto :



















TANGA IGITEKEREZO