Abanyarwanda babiri, Kigenza Chantal na Rwambonera Pétronille baganiriye na IGIHE, bagaragaza intego yabo mu gutegura icyo gitaramo bise ‘La nuit des Stars’.
Kigenza yagize ati "Mu rwego rwo guhuza abantu kandi no kurushaho kumenyana mu busabane buciye mu muco w’abanyafurika ndetse nuwacu nk’abanyarwanda, twishyize hamwe ngo tujye dutegura ibitaramo ndangamuco igihe cyose bishoboka.
Rwambonera yakomeje agira ati "Ibi twabitekerejeho kuko usanga hano mu Bubiligi nkanjye mpamaze imyaka igera makumyabili, haba abanyamahanga benshi baturuka imihanda yose ku buryo byaba byiza gushaka uburyo bunyuranye bwo kubahuza bagasabana biciye mu ndangagaciro z’iwacu muri Afurika, ariyo mpamvu twashinze ishyirahamwe ryitwa ‘La nuit des Stars’ asbl, dukoreramo gahunda zo kubitegura, kuko kuri twe buri wese ni umu star mu bikorwa bye agenda yigezaho."
Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro, bavuga ko batumiyemo Dr Mukwejye Denis mu rwego rwo kumushimira kubera ibikorwa akora byo gufasha abagore bakorerwa ihoterwa mu Karere ka Kivu muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, akazahabwa n’igihembo.
Hazaba harimo na ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu bitandukanye by’Afurika mu Bubiligi.
Mu bandi, hazatumirwamo ibyamamare mu mukino w’umupira nka ba Muvara Valens, abanyamakuru, abahanzi, abanyemari mu bucuruzi, ba nyampinga batandukanye, n’abandi.
Umugoroba uzizihizwa kandi n’abahanzi batandukanye barimo amatorero : Irebero, Ingoma z’Iburundi, abahanzi nka De Gaulle Ufiteyezu, Mihigo Chouchou n’abandi



















TANGA IGITEKEREZO