Mu gihugu cy’u Bubiligi harategurwa amarushanwa yiswe “Africa Culture Connection”, azaba tariki ya 8 Ugushyingo yo guhemba abahanzi bitwaye neza bakomoka mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba.
Mu bahanzi nyarwanda, harimo abo mu Bubiligi nka R Tuty (ukorera ubuhanzi bwe mu Bubiligi), Selemani Uwihanganye, Masabo, Thierry, Sweet Vibration, H2H, Kigali’z Illest, Big Voice, M Lambert (uba mu Buholandi) n’abandi.
Uretse abahanzi, muri aya marushanwa hazaba harimo n’amatorero abyina Kinyarwanda Isimbi, Irebero, Ibirezi, Mahoro nayo azahatana hagahembwa ayitwaye neza.
Mu Bubiligi hasanzwe habera ibitaramo byinshi bihuza Abanyarwanda, n’ubwo ababitegura batungwa agatoki ko bizanira abahanzi bishakiye bitewe n’ikimenyane.
Hanabera ibikorwa byo gutora nyampinga na Rudasumbwa w’u Rwanda mu bakobwa baba mu bihugu byegeranye n’u Bubiligi mu Burayi; tariki ya 5 Ukwakira hakazatorwa uw’uyu mwaka wa 2013, Urban Boyz ikazaririmba muri iki gitaramo.



















TANGA IGITEKEREZO