Mu busitani bwa "Rwanda House", inzu Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ikoreramo tariki ya 5 Nyakanga 2014 nibwo Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu ifatanyije n’umuryango nyarwanda uba mu Bubiligi no mu nkengero zawo bizihije umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 20.
Pulchérie Nyinawase Perezida wa DRB - Rugari (Diyasipora Nyarwanda mu Bubiligi) niwe wafunguye ijambo ryagejejwe ku bari aho, aho yashimiye umwanya ubuyobozi bw’ambasade bugenera urwego ayobora mu mikoranire y’impande zombi bigamije guteza igihugu cy’u Rwanda imbere,
Nyinawase yakomeje yifuriza abari aho bose umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 20, gushimira abaharaniye kwibohora bamwe bakahasiga ubuzima bwabo, ashimira byimazeyo Umukuru w’ Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame n’abo bafatanyije kugeza u Rwanda aho rugeze ubu, no guha umutegarugori umwanya muri iyo miyoborere n’ibindi.
Mu ijambo rijyanye n’uwo munsi Ambasaderi Robert Masozera yatangaje ko Abanyarwanda bakwiriye guhora bazirikana ubutwari Inkotanyi zagize ubwo zakuraga u Rwanda mu mwijima w’icuraburindi.
Ati "Urugamba rwo kwibohora rwari rufite ishingiro cyane, kuko iyo Inkotanyi zitahagoboka ngo zibohore igihugu, zikivane mu maboko y’ Abayobozi babi bari barakizambije kugera naho bakora jenoside yo gutsemba Abatutsi, igihugu ubu kiba cyarabaye umuyonga cyarasibanganye burundu kw’ikarita y’ isi".
Yasobanuye ko kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ari ngombwa, kuko aba ari umwanya wo kwibuka aho Abanyarwanda bavuye n’aho bageze ubu, ati "Imyaka imaze kuba 20, maze tukishimira ibikorwa bifatika bimaze kugerwaho, kuko birigaragaza cyane".
Ambasaderi Masozera yakomeje agira ati "Ukwibohora kwahesheje Abanyarwanda kugera ku mpinduka nyinshi zishimishije. Iyo umuntu yitegereje neza izo mpinduka zimaze kuba, nibwo yumva neza icyo kwibohora koko bisobanura".
Masozera yafashe umwanya munini wo gutanga ingero z’ impinduka zabaye haba mu bukungu, kubungabunga amahoro, uburezi, ubuzima, imibereho myiza y’ Abanyarwanda no guha umwanya ugaragara umugore mu buyobozi cyangwa indi mirimo yari yarahejwemo igihe kirekire.
Ambasaderi Masozera yavuze ko "kuva aho Inkotanyi zibohoreye igihugu, byaragaragaye ko iyo igihugu gihawe ubuyobozi bwiza, kikayoborwa n’ abantu bazima, bareba kure kandi b’ inyangamugayo, kigahabwa inzego zikomeye zitamunzwe na ruswa, icyo gihugu kigera ku mpinduka nziza muri byose, kigatera imbere".
Ikindi Ambasaderi Masozera yasobanuye ni uko kwibohora k’ u Rwanda kutagarukira ku itariki ya 04 Nyakanga, ahubwo ari igikorwa kigikomeza.
Yagarutse no ku itangazamakuru ryagize ingaruka mbi mu gihe cyashize aho ryahamagariraga Abanyarwanda gusubiranamo, ati "Ubu Itangazamakuru dufite mu Rwanda ririmo ririyubaka aho twavuye ku miyoboro ya televiziyo imwe tukaba tugeze kuri eshashatu, Radiyo zavuye kuri 1 zigeze kuri 29 dufite kandi ibitangazamakuru birenga 45 byandikwa, tukagira site-web (imbuga za internet) 80 zitangaza amakuru ku isi hose.
Ati "Mbisubiremo ubu itangazamakuru risenya ubumwe bw’Abanyarwanda baharaniye bakamena amaraso nta mwanya rigifite mu Rwanda".
Musare Faustin, Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yashimiye ku mugaragaro abahanzi benshi bagize uruhare mu kubohora igihugu babicishije mu bihangano byabo, nka Cecile Kayirebwa, Muyango n’Imitari, Amarebe n’Imena, Isamaza n’abandi benshi.
Nyuma habayeho igitaramo cyagejeje mu gitondo aho amafaranga yakivuyemo ateganyirijwe gutera inkunga abamugariye ku rugamba rwo kwibohora.



















TANGA IGITEKEREZO