Iki gikorwa cyitabiriwe n’abarenga 600 biganjemo Abanyarwanda batuye mu Bubiligi n’inshuti zabo, abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu ndetse n’Imiryango mpuzamahanga.
Mu ijambo rikuru ry’uwo munsi Musare Faustin Ushinzwe ikurikiranabikorwa muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, yagarutse ku mateka y’urugamba rwo kwibohora, yerekana aho Ingabo z’Inkotanyi zavanye u Rwanda none rukaba rufite icyerekezo kibereye bose.
Agira icyo avuga ku mubare yemeza ko ari munini w’Abanyarwanda bitabiriye iki gikorwa, mu kiganiro na IGIHE Musare yagaragaje ko ari igipimo kigaragaza ukuntu basigaye bibona mu bikorwa byose birebana n’inyungu z’igihugu cyabo, bityo agasanga ari ibyo kwishimira.
Yagize ati "Icyanshimishije cyane ni ukuntu ababyeyi bagenda batoza bakanakundisha urubyiruko ruvukira cyangwa rukurira ino umuco nyarwanda harimo kuvuga Ikinyarwanda n’ibindi bijyanye n’umuco wacu,", ibi byagaragaye igihe cyo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, aho yaririmbwe n’abana bato cyane baterengeje imyaka 10.
Mu ijambo ry’uhagarariye Abanyarwanda batuye mu Bubiligi, Nyinawase Pulcherie, yashimiye "abanyarwanda baje ari benshi gushimira ku mugaragaro Inkotanyi uko zitanze ndetse bamwe muri zo bakanahasiga ubuzima kugirango igihugu kigere aho kigeze ubu, amateka mabi agasigara inyuma."
Umugoroba wakomeje kuba muhire mu njyana y’indirimbo n’imbyino z’amatorero n’abahanzi batandukanye, mu gukomeza ibyishimo by’uwo munsi abenshi mu bari aho bakomereje mu gitaramo cyateguwe na Team Production izwi mu Bubiligi mu gutegura no gutumira Abahanzi bakunzwe kandi b’abahanga baturutse mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu by’ Afurika, kuri iyi nshuro umuhanzi wari watumiwe akaba yari Meddy waturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Amofoto agaragaza imigendekere y’igikorwa
[email protected]
Foto/Ambarwanda-BXL



















TANGA IGITEKEREZO