Muri uyu muhango wo kwibuka, ni nabwo nyuma ya saa sita z’amanywa ubuyobozi bw’Umujyi wa Charleroi buzerekana urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwahashyizwe muri Parc Reine Astrid, ubusitani burangwamo izindi nzibutso zijyane n’amateka akomeye yabaye mu bihe by’intambara y’Isi akagira ingaruka ku baturage bawutuye..
Uru rwibutso ruzerekwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhingirehe; Perezida wa Ibuka-Mémoire & Justice, Déo Mazina; Umuyobozi wa Diaspora nyarwanda mu Karere ka Charleroi, Desire Rwamfizi; Abanyarwanda n’inshuti zabo bazitabira igikorwa cyo kwibuka.
Nyuma yo kwerekana urwo rwibutso, igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kizakomereza mu nzu y’ubuyobozi bw’Umujyi wa Charleroi, ahazatangirwa ibiganiro.
Nyuma y’aho guhera ku mugoroba umuhango uzakomereza ahitwa Centre CEME, rue des Français 147, 6020 Dempremy, hazatangirwa ubuhamya, indirimbo zo kwibuka, ibiganiro n’umuhango w’igicaniro.



















TANGA IGITEKEREZO