Abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye by’Isi bararimbanyije mu myiteguro yo kwerekeza ahazabera Rwanda Day 2019.
Abo mu Bufaransa bakomeje gushishikarizwa kuzitabira uwo munsi ufite amateka afatika mu buzima bw’Abanyarwanda n’igihugu cyabibarutse.
Mu butumwa bwe, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Kabale Jacques, yakanguriye Abanyarwanda kwiyandikisha hakiri kare kuko bizafasha mu myiteguro yo kubakira.
Itangazo yashyizeho umukono ryo ku wa 7 Kanama 2019, rigira riti “Ambasade y’u Rwanda iramenyesha Abanyarwanda baba mu Bufaransa, u Butaliyani, Espagne, Portugal na Monaco ko Rwanda Day izabera mu Mujyi wa Bonn mu Budage ku wa 24 Kanama 2019.’’
Rikomeza rivuga ko “Ambasade iboneyeho gutumira abanyamuryango bayo baba mu Bufaransa kwitabira icyo gikorwa cy’ingenzi no kwiyandikisha.’’
Rwanda Day ni umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo, abayitabira bahabwa igihe cyo kubaza ibibazo Umukuru w’Igihugu, gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo bitandukanye.
Abanyarwanda baba mu Bufaransa bakiriye Rwanda Day yabereye i Paris mu 2011. Icyo gihe yitabiriwe n’abantu 3700 barimo Abanyarwanda n’inshuti zabo. Insanganyamatsiko yagiraga iti “Urungano rufite agaciro. Icyerekezo cy’Iterambere.”
Muri iyi Rwanda Day, mu butumwa Perezida Kagame yahaye abayitabiriye yibanze ku Rwanda rubereye Abanyarwanda.
Yagize ati “U Rwanda rwa none n’urw’ahazaza ni uruha bose amahirwe angana, atuma abatishoboye badasigara inyuma ahubwo bagira uruhare mu iterambere ryacu.”
Rwanda Day igiye kuba ku nshuro ya 10 yitezwemo abantu baturutse mu bice bitandukanye by’Isi by’umwihariko abo ku Mugabane w’u Burayi, bazaba baturutse imihanda yose itandukanye.
Abanyarwanda banashyiriweho uburyo bwo kwiyandikisha, aho ushobora kunyura hano.
Abashaka ibindi bisobanuro basura urubuga rwa Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa cyangwa bakifashisha nimero 0171199272/0171199193 cyangwa bakandika ubutumwa kuri email, [email protected].



















TANGA IGITEKEREZO