Iri murika ngarukamwaka ryatangiye tariki ya 11 Mutarama 2017, risozwa kuwa 15 mu mujyi wa Utrecht.
Iki gikorwa gihuza ibihugu 166 ku Isi, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasade y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’Abanyarwanda bikorera ku giti cyabo ibijyanye n’ubukerarugendo mu Rwanda.
Mu isozwa ry’iri murika ry’ubukerarugendo, IGIHE yasuye agace (Stand) u Rwanda rwamurikiragamo, iganira na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga, na bamwe mu Banyarwanda baryitabiriye.
Amb.Karabaranga yagaragaje ko yanyuzwe cyane n’uburyo Abaholandi b’ingeri zose bagiye basura aho u Rwanda rwamurikiraga.
Yagize ati “Ndashimira cyane umuyobozi w’umujyi wa Utrecht wasuye mu ba mbere stand y’u Rwanda, abafatanyabikorwa bacu uko bitabiriye iki gikorwa, ari Abaholandi bakorera ino n’abaturutse mu Rwanda, ndetse na bamwe mu Baholandi barimo n’abanyamakuru bagiye mu Rwanda, bakagaruka bagatanga ubuhamya bw’ibyo biboneye n’amaso bakanabyandika.”
Uretse ibyo, Amb. Karabaranga yakomeje asobanura ko isura nyayo u Rwanda rufite imaze kugera mu Baholandi bitandukanye no mu bihe byahise bikangaga ibibazo by’umutekano.
Yagize ati "Nkuko wabyiyumviye mu buhamya bw’abaje kumurika ibikorwa byabo baturutse mu Rwanda, abadusuye bose biragaragara ko bamaze kubona koko ko isura y’u Rwanda irimo igenda ibabera nziza nabo, ntabwo bakitubaza cyane iby’umutekano uko umeze, cyangwa ngo babaze niba nta ntambara ihari, ahubwo baza babaza serivisi twabaha ngo bazagire ibiruhuko n’ingendo bibashimishije mu Rwanda."
Ibyo Ambasaderi w’u Rwanda avuga ko bigaragaza ko abantu bafite inyota yo kumenya u Rwanda.
Yanashimiye ko umubare w’abacuruza ibijyanye n’ubukerarugendo ugenda wiyongera mu bitabira "Vakantie beurs" mu Buholandi na Stand y’u Rwanda ikagenda irushaho kuba nini kandi nziza.
Yashimiye Itorero "Inganzo" ry’Abanyarwanda batuye mu Buholandi ryerekanye umuco mu mbyino, indirimbo n’imyambarire ya Kinyarwanda, abakozi ba Ambasade n’abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu itegurwa rya stand y’u Rwanda mu imurika.
Akomeza avuga ko banaganiriye na RDB ku buryo byarushaho kuba byiza mu mwaka utaha, umubare w’abasura u Rwanda bavuye mu bihugu bya Benelux (u Buholandi, u Bubiligi na Luxembourg) bitegura "Vakantie Beurs" bakaziyongera.
Linda Mutesi uhagarariye RDB yavuze ko abantu basuye iby’u Rwanda ari benshi mu imurika, kandi n’ibibazo byarubazwagaho bakabona ibisobanuro bifuza. Ashimira Ambasade y’u Rwanda bafatanyije iki gikorwa, abafatanyabikorwa n’inshuti z’u Rwanda zarusuye zikagaruka gutanga ubuhamya.
Davidson Mugisha wavuye mu Rwanda ahagarariye "Wildlife Tours – Rwanda", witabiriye bwa kabiri "Vakantie BEURS", we yagize ati "Nashimishijwe n’uko ntawe ukitubaza ibijyanye n’umutekano, ahubwo batubaza icyo gahunda twabaha izabafasha nibagera mu Rwanda. Ikindi ni uko twagerageje natwe gushaka ibindi bishya tubagaragariza, bitandukanye n’ibyo twababwiraga ubushize…, bazaga ubona bafite ubushake bwo gusura u Rwanda, bikatworohera kubaganiriza."
Greg Bakunzi uhagarariye ‘Amahoro Tours’ umaze imyaka 9 yitabira "Vakantiebeurs", akabona biri no mu bikurura ba mukerarugendo kuzasura u Rwanda.
Yagize ati "Nashimishijwe cyane no kubona ubu turi ku ikarita y’ibihugu muri Afurika bishaka gusurwa na ba mukerarugendo batuzanira amadovize, kera bajyaga muri za Tanzaniya, Kenya, Uganda, Zimbabwe n’ahandi, ariko ubu bamaze kumenya u Rwanda kubera aya mamurika y’ubukerarugendo u Rwanda rujyamo."
Akampwera Enok uhagarariye "Rwanda Eco-Tours" we avuga ko yashimishijwe ni uko ahura n’abantu bafite inyota koko yo gusura u Rwanda, bigatanga imbaraga zo gushaka icyarushaho kubanogera barusuye.



















TANGA IGITEKEREZO