Ambasaderi Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yasobanuriye abari bitabiriye uwo mugoroba ko umuganura ufite inkomoko mu muco w’abanyarwanda aho wasobanuraga ugusangira umusaruro wa mbere no kunga ubumwe hagati y’abanyarwanda ubwabo.
Yanavuze ko uyu munsi ufite ikindi gisobanuro kirushaho kunga abanyarwanda no kubaha icyerekezo cyiza, kuko ubu abanyarwanda bizihiza umuganura barebera hamwe intambwe bateye mu iterambere ndetse bakanarushaho gufata ingamba zizatuma barushaho guteza imbere igihugu kandi buri wese akabigiramo uruhare.
Ibirori byaranzwe no gusangira amafunguro gakondo yo mu Rwanda, arimo imyumbati igeretse ku bishyimbo, igitoki kigeretse ku mashaza, ibihaza, ibigori ndetse n’amata y’inka, ariko hakaba hari hateguwe n’andi mafunguro amenyerewe mu Burusiya.
Mu Rwanda ibirori by’umunsi w’umuganura bizaba kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Kanama i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Ibikorwa byo kwitegura umunsi w’Umuganura byatangijwe n’iserukiramuco ngarukamwaka rizwi nka "Kigali-Up" rimaze gushinga imizi mu muziki w’u Rwanda, ibirori bisusurutswa n’itorero Urukerereza n’abahanzi barimo abaturutse mu mahanga.
Habaye kandi n’umutambagiro tariki 21 Kanama 2017, aho ababyinnyi, abakina b’imikino ngororamubiri n’abahanga mu kwerekana ubufindo butandukanye, bazengurutse Umujyi wa Kigali bashimisha abaturage ku mihanda.
Ibirori nyirizina by’umuganura birabanzirizwa n’igitaramo ngarukamwaka cyitwa ’I Nyanza Twataramye’ ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017.


















TANGA IGITEKEREZO