00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya: Dr Mujawamariya yahanuye Abanyarwanda bizihije umunsi w’intwari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 February 2017 saa 10:56
Yasuwe :

Muri Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya, iherereye mu murwa mukuru Moscow, abanyarwanda bijihije umunsi mukuru w’intwari bazirikana ubutwari n’ibitambo bya bakuru babo bitanze, igihugu cyabo kikaba gitekanye.

Mu gihe abenshi mu batuye i Moscow no mu yindi mijyi y’u Burusiya bahari ku bw’impamvu z’amasomo, wabaye umwanya wo kubashishikariza kwiga batsinda, bakarangwa n’indangagaciro za gitwari, kuko buri wese muri bo agaragaza ishusho y’u Rwanda mu bo babana.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko intwari z’u Rwanda zaharaniye ko igihugu kigera ku byiza, inyinshi muri zo zihasiga ubuzima.

Ambasaderi Mujawamariya yasabye Abanyarwanda baba mu Burusiya kusa ikivi cy’izo ntwari, barushaho kugira uruhare mu gusigasira iterambere ryagezweho mu Rwanda, bakanaharanira gukora icyatuma ubuzima rusange bw’Abanyarwanda burushaho kuba bwiza.

Yagize ati “Aho igihugu cyacu kigeze ubu harashimishije, ariko nta kwirara ngo twipfumbate nk’abageze iyo bajya kuko inzira iracyahari kandi ni ndende… dufite ubushobozi, bwaba ubw’ingufu, ubw’ubwenge ndetse dufite ubushake n’inyota byo gutera imbere kandi tuzabigeraho”

Ambasaderi yababwiye abanyarwanda batuye mu Burusiya ko umuco w’ubutwari utangirira ku kiriri ukarangirira ku kiriyo; ariko uwabayeho gitwari ahora yibubuka kuko intwari adapfa , irasinzira.

Umudiplomate muri Ambassade y’u Rwanda mu Burusiya, Col Emmanuel Gashaija, yatanze ikiganiro ku mateka y’ubutwari mu Rwanda, ndetse anasobanura indangagaciro z’ubutwari zinashingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.

Umudiplomate muri Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya, Col Gashaija Emmanuel, yabanyuriyemo ku buryo burambuye ibigwi by’izo ntwari, anabakangurira gukomeza indangagaciro basigiwe n’abakurambere, mu gusigasira ibyagezweho no guhanga ibishya, bishakamo ibisubizo nk’intore z’abana b’u Rwanda.

Abagize Diaspora Nyarwanda i Moscow, abenshi muri bo ni abanyeshuri biga neza kuko bari mu bahora bahabwa ibihembo mu masomo no muri kaminuza bigamo.

Abanyarwanda baba mu burusiya bitabiriye kwizihiza umunsi w'intwari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages