Iyi Nteko rusange yabereye mu Mujyi wa Lausane kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2017, aho yari yitabiriwe n’abanyamuryango bari baturutse mu ntara zinyuranye z’iki gihugu.

Ambasaderi Dr. Fraçois Xavier Ngarambe uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi no mu Muryango w’Abibumbye i Genève wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yagejeje ijambo ku mbaga yari yitabiriye iyi Nteko rusange ryibanze ku ngingo icyenda zigize gahunda ya politiki y’Umuryango FPR- Inkotanyi.

Yabibukije kandi abakangurira gukurikiza amatwara y’Umuryango FPR-Inkotanyi nk’imbaraga z’igihugu no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.

Nyuma y’ijambo rya Ambasaderi Ngarambe, hakurikiyeho igikorwa cyo gutora abagize komite nyobozi y’ihuriro ry’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Busuwisi, bagizwe na Perezida Rubayiza Emmanuel, Visi Perezida yabaye Mbarushimana Jean Claude, umunyamabanga yagizwe Karyabwite Henriette, ku mwanya w’abashinzwe urubyiruko hatowe Celeste Karekezi na Gatete Karege naho ku mwanya w’Ushinzwe urugaga rw’abagore hatowe Ntashamaje Béatrice.

Mu ijambo rigufi yageje ku banyamuryango bitabiriye iyi nteko, Umuyobozi mushya w’Ihuriro, Rubayiza Emmanuel yabashimiye icyizere bamugiriye ndetse abizeza kuzakora ibishoboka byose kugira ngo uruhare rw’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Busuwisi ruzarusheho kugaragara mu rwego rwo kubaka igihugu.

Ambasaderi Ngarambe yongeye gushimira komite icyuye igihe ku mirimo yose yakoze harimo no gushyiraho inzego z’ihuriro ry’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu ntara zose zigize u Busuwisi. Yahaye impanuro komite nshya ayibutsa inshingano zayo nk’abahuzabikorwa mu gihugu hose.

Yanabibukije uruhare bafite mu gikorwa cy’ubukangurambaga mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Kanama uyu mwaka, kugira ngo umukandida w’umuryango wabo azahundagazweho amajwi menshi.

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi basabwe kuzashyigikira umukandida uzatangwa n’ishyaka ryabo bamuhundagazaho amajwi menshi
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi basabwe kuzashyigikira umukandida uzatangwa n’ishyaka ryabo bamuhundagazaho amajwi menshi
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari baturutse mu ntara zose z'u Busuwisi ari benshi bitabiriye Inteko rusange
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari baturutse mu ntara zose z'u Busuwisi ari benshi bitabiriye Inteko rusange
Bahawe impanuro zo kuzagaragaza umusanzu wabo mu kubaka igihugu
Bahawe impanuro zo kuzagaragaza umusanzu wabo mu kubaka igihugu
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Busuwisi, bateraniye mu Nteko rusange y’uyu muryango, banashyiraho komite nshya
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Busuwisi, bateraniye mu Nteko rusange y’uyu muryango, banashyiraho komite nshya
Mu biganiro byatangiwe muri iyi nteko rusange hakomojwe ku ngingo zubaka igihugu
Mu biganiro byatangiwe muri iyi nteko rusange hakomojwe ku ngingo zubaka igihugu
Umuyobozi mushya w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Busuwisi, Rubayiza Emmanuel
Umuyobozi mushya w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Busuwisi, Rubayiza Emmanuel
Ambasaderi Dr. François Xavier Ngarambe yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Busuwisi kurushaho gukurikiza amahame y'umuryango
Ambasaderi Dr. François Xavier Ngarambe yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Busuwisi kurushaho gukurikiza amahame y'umuryango
Abagize Komite nshya yatowe
Abagize Komite nshya yatowe