Ni mu muhango wabaye kuwa mbere tariki ya 07 Mata 2015, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21.
Uyu muhango wabimburiwe no gucana urumuri rw’icyizere, wari witabiriwe n’abihaye Imana, Abanyarwanda baba ku mugabane w’u Burayi n’Abarimu bo muri Kaminuza ya John Cabot, yabereyemo uyu muhango mu Mujyi wa Rome.
Emilia Lanave, wari uhagarariye Umuyobozi w’Umujyi wa Roma, Dr Ignazio Marino, yavuze ko u Butaliyani bwifatanyije n’abanyarwanda mu kababaro batewe n’amahano ndengakamere yatumye Abatutsi barenga Miliyoni bicwa.
Yakomeje avuga ko ashyigikiye ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bashyikirizwa ubutabera kugira ngo icike burundu.
Jacques Morel, wanditse igitabo yise ’’La France au coeur du Génocide des Tutsi (2010)“ kivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje uruhare rw’u Bufaransa nk’uko yabishimangiye muri iki gitabo.
Mu batanze ubuhamya, harimo Umwanditsi Reverien Rurangwa Muzigura, wanditse igitabo ”Le Genocidé“, wavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo n’ikimutera imbaraga zo kubaho, aharanira ko ibyabaye bitazasubira, kugira ngo abishwe urupfu rw’agashinyaguro batazibagirana na rimwe.
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21, biri kwibanda ku kurwanya abapfobya n’Abahakana Jenoside yahitanye ubuzima bw’Abatutsi barenga Miliyoni.



















TANGA IGITEKEREZO