00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani: Abanyarwanda bishimiye imikoranire n’iki gihugu mu iterambere ry’u Rwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 7 July 2014 saa 08:23
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye mu Buyapani n’inshuti zabo bizihije isabukuru y’imyaka 52 u Rwanda rubonye ubwigenge ndetse n’imyaka 20 rubohowe. Uyu muhango witabiriwe n’abantu basaga 150 barimo Abanyarwanda, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, Abahagarariye Ibihugu byabo mu Buyapani, abikorera ku giti cyabo, inzobere mu bijyanye n’uburezi (academia) n’abahagarariye sosiyete sivili.
Guverinoma y’u Buyapani yari ihagarariwe na Hiroshi Yamamoto, Umunyamabanga (Parliamentary Secretary), muri (…)

Abanyarwanda batuye mu Buyapani n’inshuti zabo bizihije isabukuru y’imyaka 52 u Rwanda rubonye ubwigenge ndetse n’imyaka 20 rubohowe. Uyu muhango witabiriwe n’abantu basaga 150 barimo Abanyarwanda, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, Abahagarariye Ibihugu byabo mu Buyapani, abikorera ku giti cyabo, inzobere mu bijyanye n’uburezi (academia) n’abahagarariye sosiyete sivili.

Guverinoma y’u Buyapani yari ihagarariwe na Hiroshi Yamamoto, Umunyamabanga (Parliamentary Secretary), muri Ministeri y’Imari.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori, Ambasaderi Dr. Murigande yavuze ko ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma ku Banyarwanda bakareba amateka yaranze igihugu nyuma y’ubwigenge, imbogamizi n’ingorane bahuye nazo.

Ati "Ibyo twakoze nabi n’ibyo twakoze neza muri icyo gihe, tubikuremo amasomo adufasha gukomeza umurava mu rugendo turimo rwo kubaka ejo hazaza heza h’igihugu cyacu".

Ambasaderi Murigande na Yamamoto

Ambasaderi Murigande yagaragaje ko bibabaje ko u Rwanda rwatakaje imyaka irenga 30, biturutse ku buyobozi bubi bwa leta zagiyeho nyuma y’ubwigenge zashyizeho politiki mbi ishingiye ku ivangura, ryaje kusozwa na genoside yakorewe Abatutsi yo muri 1994.

Yashimangiye ko mu myaka 20 ishize, Abanyarwanda bagaragaje umurava (resilience) udasanzwe watumye bagera ku ntambwe yo kwishimirwa mu kubaka igihugu gishya mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, umutekano, demokarasi n’iterambere.

Yongeyeho ko ubu u Rwanda ruri mu bihugu bifite umuvuduko mu iterambare ry’ubukungu, ati "Kandi ni kimwe mu bihugu bifite uburyo bunoze bworohereza abashoramari ku Isi".

Dr Murigande yavuze kandi ko u Rwanda rufite uruhare rugaragara mu kugarura no kubumbatira amahoro ku Isi aho rutanga umusanzu mu ngabo za Loni zishinzwe kugarura no gucunga amahoro muri Sudan, Sudani y’Epfo, Centrafrique, Haiti, Ivory Coast, Liberia, Guinea Bissau n’ahandi.

Asubira mu Ijambo ryavuzwe na Perezida Paul Kagame mu kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi, Ambasaderi Murigande yavuze izo mpinduka zishimishije u Rwanda rwazigezeho kubera impamvu eshatu nyamukuru, arizo:

"Kuba Abanyarwanda bahisemo gushyira hamwe, kwishyiriraho Imiyoborere y’igihugu cyabo irangwa no gukorera mu mucyo no kurwanya ruswa, kuba barahisemo kureba kure, bakanizera ko ubushobozi bafite bwabashoboza kugera ku nzozi bafite zirimo iterambera rirambye".

Ambasaderi Murigande yashimiye ubufatanye bw'Abayapani mu iterambere ry'u Rwanda

Ambasaderi Murigande yagaragaje ko u Rwanda rwashoboye kubaka umubano mwiza n’amahanga, anashimingira umubano mwiza urangwa hagati y’u Rwanda n’u Buyapani umaze imyaka 52. Yaboneyeho n’umwanya wo gushimira Ubuyapani ku bw’inkunga butanga mu gushyigikira iterambere ry’Afurika muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko.

Uburyo u Buyapani bushyigikiye iterambere ry”Afurika bwongeye kugaragarira ku nkunga ingana na miliyari 3.2 y’Amadolari y’Amerika bwiyemeje gutanga mu myaka 5 ubwo habaga TICAD V bikaba byarashimangiwe n’urugendo Minisiti w’Intebe w’u Buyapani Shinzo Abe aherutse kugirira muri Afrika aherekejwe n’abikorere bakomeye benshi. Bikaba binatanga icyizere ko u Buyapani bugiye kongera imari bushora muri Afurika.

Avuga ijambo mu izina rya Guverinoma y’u Buyapani, Hiroshi Yamamoto yavuze ko muri Gicurasi 2014 yasuye u Rwanda, ubwo yitabiraga Inama Rusange ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), yishimiye iterambere u Rwanda rwagezeho mu gihe cy’imyaka 20.

Yamamoto yashimangiye ko buri gihugu gishaka kugera ku iterambere rirambye, kigomba kwita ku kubaka ubushobozi bw’abagore n’urubyiruko (focus on empowerment of women and youth), avuga ko ibi ari byo yiboneye u Rwanda rurimo gukora.

Yongeyeho kandi ko Guverinoma y’u Byapani izakomeza gushyigikira u Rwanda mu mugambi warwo w’iterambere.

Asahiko Mihara, Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Buyapani akaba n’Umuyobozi Wungirije wa Japan-Rwanda Parliamentary Friendship League, mu ijambo yavuze ku izina ry’abagize iri huriro. yavuze ko bazakomeza gushyigikira ibikorwa by’iterambere ry’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages