00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwamuritse ikawa yarwo i Genève

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 8 October 2026 saa 09:25
Yasuwe :

U Rwanda rwamuritse ikawa yarwo mu birori byabereye ku Cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i Genève, bizwi nka Palais des Nations byahuje abahagarariye ibihugu bihinga ikawa n’ibiyikoresha, imiryango mpuzamahanga n’abandi bafatanyabikorwa baharanira guteza imbere uru rwego.

U Rwanda rwamurikiye abitabiriye ibi birori iterambere ry’uruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa, runagaragaza icyerekezo cyo kuruteza imbere mu buryo burambye, buha bose amahirwe kandi bwongera agaciro k’ikawa, abahinzi n’abaturage bo mu cyaro bakaba izingiro ry’izo mpinduka.

Ibi birori byahuje abahagarariye Indonesia na Turikiye mu Muryango w’Abibumbye, Ibiro bihagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO) i Genève, Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye i Genève n’abahagarariye u Rwanda, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa.

Ku Rwanda, ikawa ni igihingwa ngengabukungu cyinjiriza amadovize igihugu ariko kikanateza imbere imibereho myiza y’abaturage by’umwihariko abahinzi bato bo mu cyaro.

Urwego rw’ikawa mu Rwanda rwagize impinduka zikomeye, hashyirwa imbaraga mu kuyongerera ubwiza, kuyongerera agaciro aho kwibanda gusa ku bwinshi bw’iyoherezwa mu mahanga.

Igihugu cyashoye imari mu kunoza uburyo bwo kuyihinga, kuyitunganya, gukurikirana aho ikomoka n’inzira inyuramo, ndetse no kuyigeza ku masoko mpuzamahanga. Intego ni uko ikawa y’u Rwanda itamenyekana gusa kubera aho ikomoka, ahubwo ikanamenyekana kubera ubwiza bwayo bwihariye n’amateka ayiranga.

Kuva mu 2020 kugeza mu 2025 ikawa yinjirije u Rwanda arenga miliyari 773 Frw, ni ukuvuga miliyoni 527 z’Amadolari ya Amerika. Mu 2025 gusa u Rwanda rwohereje ku isoko mpuzamahanga ibilo miliyoni 20 by’ikawa, byinjiza arenga miliyoni 140 z’Amadolari ya Amerika.

Abahinzi bari ku isonga…

Bumwe mu butumwa bw’ingenzi u Rwanda rwatanze ni uko abahinzi bakwiye kurushaho kungukira ku mafaranga aboneka mu byiciro byose ikawa inyuramo, kuva mu murima kugeza ku muguzi.

Buri gikombe cy’ikawa kigaragaza umurimo ukomeye w’imiryango y’abahinzi igira uruhare mu kuyihinga, kuyisarura no kuyitunganya. Uruhare rwayo rwakomeje kuba ishingiro ry’iterambere ry’uru rwego.

Ni yo mpamvu u Rwanda rushimangira ko abahinzi, umurimo wabo utuma ibikorwa byose by’urwego rw’ikawa bishoboka, bakwiye kubona umugabane munini w’agaciro kayikomokaho.

Abagore n’urubyiruko bafite uruhare rukomeye nk’abahinzi, ba rwiyemezamirimo, abatunganya ikawa n’abahanga ibishya. Uruhare rufatika rwabo ni ingenzi mu kubaka ubuhinzi n’ubucuruzi bw’ikawa bushobora guhangana ku isoko, butanga amahirwe angana kandi buteye imbere mu buryo burambye.

Gushimangira ubufatanye mpuzamahanga

Ibiganiro byanagaragaje akamaro k’ubufatanye hagati y’ibihugu bihinga ikawa, amasoko ayikoresha, ibigo by’ubucuruzi, imiryango mpuzamahanga n’abaguzi.

Muri ibi birori, ababyitabiriye bahawe ikaze mu aho ikawa y’u Rwanda yamurikirwaga, bahabwa umwanya wo kuyisogongera no kumenya ubwiza bwayo n’ibiyiranga byihariye.

Iri murika ryahaye u Rwanda amahirwe yo kumenyekanisha ikawa yarwo, gusangiza abafatanyabikorwa mpuzamahanga ubunararibonye bwarwo no kuganira n’abagira uruhare mu ruhererekane nyongeragaciro rwayo ku Isi.

U Rwanda rwifashishije ibirori by’i Genève mu kugaragaza uruhare rw’abahinzi n’abaturage bo mu cyaro mu rwego rw’ikawa yarwo.
Abitabiriye bagize umwanya wo gusogongera ikawa y'u Rwanda
Ibirori byabereye i Genève byahuje abafatanyabikorwa bo mu bihugu bihinga ikawa n’ibiyikoresha, baganira ku hazaza h’uru rwego.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages