Iki gikorwa cyo kwizihiza umuganura muri Pologne cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 5 Kanama 2023, kibanzirizwa n’ibikorwa by’imikino yahuje Abanyarwanda n’inshuti zabo.
Waranzwe kandi n’ubusabane ndetse n’igitaramo cy’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Pologne bibumbiye mu Itorero Icyeza.
Umunsi w’Umuganura wabereye mu rugo rwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof Shyaka Anastase, wabwiye IGIHE ko ari ibyishimo kuba Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, bizihirije hamwe Umuganura.
Ati “Ubwabyo kugira Ambasade imaze imyaka ibiri iduhuza nk’Abanyarwanda nabyo biri mu byo tuganura, kuko ni politiki nziza y’igihugu yo kwagura amarembo no kwegereza u Rwanda Abanyarwanda hirya no himo ku Isi.”
Ambasaderi Shyaka yakomeje avuga ko Umuganura ari isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira nka zimwe mu ndangagaciro z’ibanze z’Abanyarwanda.
Yavuze ko nubwo Umuganura ari ugusangira no kwishimira umusaruro ariko Ubumwe bw’Abanyarwanda ari wo musaruro usumba indi ikwiye kwishimirwa.
Ati “Ubumwe bw’Abanyarwanda niwo musaruro usumba indi tugomba kwishimira kandi ni nabwo tugomba gukomeza kubiba no kuhira kugira ngo bukomere kuko nibwo busigasiye umutekano n’iterambere by’Igihugu cyacu."
Yasabye Abanyarwanda baba muri Pologne gukomeza kurangwa n’ubumwe bugaragarira mu bufatanye, gutabarana no gusangira.
Yifatanyije n’abandi babyeyi baha abana amata nk’ikimenyetso kimwe gikorwa mu buryo bwo gusangira mu Muganura ariko abana bakabanza bagashira inzara n’inyota, abakuru bakaboneraho umwanya wabo, mu gihe abana baba bari mu dukino twabo.
Ukuriye Abanyarwanda baba muri Pologne, Nyombayire Allan yashimiye ubwitabire Abanyarwanda bagaragaje bavuye mu Ntara zitandukanye zo muri iki gihugu.
Ku rundi ruhande ukuriye Itorero Icyeza, Bwami Arnaud yibukije urubyiruko ku mateka y’Umuganura mu Rwanda rwo hambere n’icyo bisobanuye kuba ukizihizwa na magingo aya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!