00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Israël Mbonyi yatumiwe mu gitaramo gikomeye mu Bubiligi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 23 March 2023 saa 02:19
Yasuwe :

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Israël Mbonyi agiye gukorera igitaramo mu Bubiligi nyuma yo gutumirwa na sosiyete isanzwe itegura ibitaramo muri icyo gihugu, Team Production.

Karekezi Justin uyobora Team Production yavuze ko iki gitaramo giteganyijwe tariki 11 Kamena 2023 i Bruxelles mu Bubiligi.

Mu kiganiro na IGIHE, Karekezi yagize ati “Nibyo koko twatumiye umuhanzi Israël Mbonyi uzwi cyane kandi ukunzwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana. Uyu muhanzi kubera ukuntu yitabirwa, ni ibintu turi gutegura twitonze.”

Igitaramo kizatangira saa cyenda z’amanywa ku isaha y’i Bruxelles mu gihe imiryango ya Birmingham palace aho kizabera izafungurwa guhera saa saba z’amanywa.

Ati “Israël Mbonyi twamutumiye kubera abantu benshi mu ngeri zose bamwifuzaga, bashimangira ko indirimbo ze mu njyana ihimbaza Imana zibafasha, zikabubaka.”

Karekezi yavuze ko gutumira Mbonyi atari impanuka ahubwo babishingiye ku buryo akunzwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, akaba yaragiye anabigaragaza mu bitaramo yagiye akorere mu bindi bihugu nka Canada, Australia n’u Burundi.

Israël Mbonyi afite agahigo ku kuba ari we muhanzi wabashije kuzuza BK Arena i Kigali wenyine.

Ati “"Muri ibi bitaramo Abanyarwanda baza kwerekana inganzo y’u Rwanda mu mahanga, hanyuma n’urubyiruko rw’u Rwanda ruba mu mahanga rukabona ko bishoboka kugira uruhare mu iterambere ry’uruganda rw’ubuhanzi.”

Ku bashaka kugura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo bashobora kuyabona banyuze aha: my.weezevent.com.

Karekezi yagize ati “Ni byiza kwibikaho kare amatike azasohoka mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, uzagurira itike ye kuri uwo murongo azishyura 30€ naho uguze ahageze ku muryango ni 40€, abana guhera ku myaka 8 kugeza kuri 15 ni 15€. Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara kuri +32 496 396 126.”

Team Production kuva yashingwa mu 1999 isanzwe itumira abahanzi batandukanye bo mu Rwanda no ku Mugabane w’Afurika muri rusange , bagasusurutsa abanyafurika batuye i Burayi ari nako bafashwa kumenyekanisha ibihangano byabo.

Israël Mbonyi afite umwihariko wo kuririmba yicurangira guitar
Israël Mbonyi yaciye agahigo ko kuzuza BK Arena wenyine
Israël Mbonyi agiye gutaramira mu Bubiligi
Israël Mbonyi ni umwe mu bahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana bakunzwe cyane
Ibihangano bya Israël Mbonyi bikundwa n'abatari bake
Israël Mbonyi azataramira mu Bubiligi tariki 11 Kamena 2023
Indirimbi za Israël Mbonyi zikunzwe n'ingeri zose
Ubwo Israël Mbonyi aheruka gutaramira muri BK Arena, benshi bahumurijwe n'indirimbo ze
Urubyiruko ruri ku isonga y'abanyurwa n'indirimbo za Israël Mbonyi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages