Ku wa gatanu tariki ya 6 Nzeri 2013, umuhanzi ubarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi R Tuty azataramira abakunzi be mu Mujyi wa Charleroi.
Iki gitaramo kizatangira saa mbiri n’igice z’umugoroba (20h30’), aho kwinjira bizaba ari ukwishyura 15euro.
Uzishyura aya mafaranga kandi azahabwa CD na DVD bya Album nshya ya R Tuty n’ibindi birimo amafunguro n’ibinyobwa.
Aganira na IGIHE, R Tuty avuga ko iki gitaramo yagiteguye ku bufatanye n’ubuyobozi bwa Diaspora nyarwanda iba mu Bubiligi.
R Tuty kandi ni umwe mu bahanzi bashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bakomoka mu karere k’ibiyaga bigari bakunzwe mu Bubiligi bazahembwa mu mpera z’uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO