Mujawamariya w’imyaka 60 y’amavuko washinze Mafubo International, avuga ko gukorana n’imiryango itandukanye idaharanira inyungu byatumye agira igitekerezo cyo gushinga umuryango ugamije guteza imbere abagore.
Yagize ati "Ubumenyi buturutse ku gukorana n’imiryango idaharanira inyungu mu myaka mirongo itatu ishize bwanteye kugira ibitekerezo binyuranye n’imikorere isanzwe y’iyo miryango. Numvise ari ngombwa gushinga Umuryango wo gushyigikira abategarugori n’abari no kubakangurira kwiteza imbere bakareka kuba integamashyi zihora zitegereje imfashanyo."
Mujawamariya avuga ko intego ye ari ugufasha igitsina gore kugera ku iterambere bivuye mu bikorwa byabo bwite.
Agaragaza ko arajwe ishinga no gushaka uburyo abana b’abakobwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere babona uburyo bukwiye bwo kugera mu mashuri.
Ikindi ngo ni uko yifuza ko abategarugori bagira amacumbi akwiye, bakibeshaho biturutse mu mutungo wabo bwite hamwe ndetse n’ababyeyi bafite ibibazo by’uburwayi cyane indwara zifata imyanya y’ubuhumekero na Kanseri y’amabere n’iy’inda ibyara bakavurwa.
Ngo umuryango yashinze umaze kubakira abagore batagiraga aho baba mu Burundi.
Yagize ati "Tumaze kuzuza amazu mirongo itanu yagenewe abagore batagira aho baba i Bujumbura. Ayo mazu agize ikigo cy’icumbi ridahoraho, abagore bazajya bamaramo igihe gito bahabwa inyigisho zizabaviramo umurimo ubyara inyungu bakazahava bajya mu mazu yabo bwite nyuma y’imyaka itatu n’igice."
Yakomeje avuga muri Senegal yatangije ikigo kizajya gicumbikira ababyeyi barwaye kanseri y’amabere, mu gihe hari gahunda yo kubaka mu Rwanda ishuri ry’ubuvuzi.
Yagize ati "Mafubo mu Rwanda nimara kwandikwa, tuzibanda ku bana b’abakobwa bavuka mu miryango itishoboye."
Yakomeje atangaza ko abanyarwanda bari bakwiye kugira ubushake bwo kumenyekanisha umuco mwiza ubaranga, aho avuga ko bikwiye kuba inshingano ya buri wese bigira kuri Mafubo International.
Yagize ati " Gukwirakwiza ibyiza by’umuco wacu ku isi yose ni inshingano ya buri munyarwanda ukunda igihugu cye,ni diplomatie twese twari dukwiye kwitabira. Abanyarwandakazi bari mu Rwanda bifuza kwitabira uwo muryango nabo bakwiye gushyigikirwa by’umwihariko maze bagateza imbere umuryango Mafubo kuko nibo bagomba kubera abandi urugero kuko Mafubo aribo ikomoka ho."
Mafubo International ikorera mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, u Buhinde, u Bufaransa, Mali, Liban, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO