Ibi Ambasaderi Karabaranga yabisabye kuwa 11 Mata 2015, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyateguwe na Ibuka-Hollande ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi.
Mu ijambo rye muri icyo gikorwa, Amb. Karabaranga yagarutse ku buryo ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, amahanga yaratereranye u Rwanda ku mugaragaro, ariko abana b’u Rwanda bagafata iya mbere mu kuyihagarika, bakarokora abo bashoboye kandi ubu bakaba bariyemeje ko bitazongera kubaho.
Ati “Uru ni urugero ku bato muzabe intwari nk’ingabo za FPR.”
Ambasaderi Karabaranga yashimiye cyane Abatumirwa baje ari benshi agaruka ku gushyira hamwe hagafatwa ingamba zikaze zo kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bari hose, ahamagarira abacitse ku icumu ngo batange ubuhamya bw’ibyo babonye cyangwa bakorewe.
Yabibukije ko ari kimwe mu bizabafasha gutera intambwe y’ubuzima buri imbere kandi bafashije abazabaturukaho kumenya amateka y’igihugu ngo batazagwa mu ruzi barwita ikiziba.
Mu ijambo rye, Christian Mundele, Perezida wa Ibuka - Holande yagarutse ku kuzirikana no gusubiza Abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi bazira uko bavutse agaciro bambuwe na bamwe ubu bidegembya hirya no hino ku isi.
Ati “…ibi biratubabaza cyane ko ubutabera (mpuzamahanga) budakora akazi kabwo uko bikwiye kuri iki kibazo, anamagana cyane abapfobya n’abahakana jenoside yakorewe Abatutsi.”
Uwari uhagarariye Leta y’u Buholandi yahamije ko abapfobya n’abahakana Jenoside yakoreye Abatutsi bagomba gukurikiranwa by’intangarugero, kandi ko icyo gihugu kizakomeza kubifashamo u Rwanda.
Uretse uwari uhagarariye Leta y’u Buholandi Christiaan Rbergen, icyo gikorwa cyanitabiriwe n’ abahagarariye ibihugu byabo batandukanye harimo abo muri New Zealand, Ghana, u Burundi, Cameroun, Senegal, u Bubiligi, u Bufaransa, Slovenia, Lithuania, u Budage; Hari kandi intumwa yari ihagarariye umuyobozi w’Umujyi wa Den Haag aho iki gikorwa cyabereyemo.
Abo bari kumwe n’inshuti z’u Rwanda zituye cyangwa zikorera mu Buholandi no mu nkengero zaho n’Abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri za Kaminuza zitandukanye zo mu Buholandi.
Ikiganiro muri Vidéo:



















TANGA IGITEKEREZO