Ibi birori byabereye ahitwa kuri Waterford Estates Lodge muri Leta ya Indiana, mu Mujyi wa South Bend, ku mugoroba wo ku wa 9 Nzeri 2017.
Iki gitaramo cyaranzwe n’indirimbo zikeza ubutwari ndetse no gushyira hamwe by’Abanyarwanda, banagira ubusabane burimo amafunguro atandukanye, byashimangiye umunezero n’ishema bafitiye igihugu cyabo cy’u Rwanda.
Uhagarariye Diaspora ya Midwest, Nxumalo Ruhaya, yashimiye Abanyarwanda baje mu gitaramo cyizihizaga intsinzi ya Perezida Paul Kagame, anabashimira ko bitabiriye amatora ari benshi.
Yabasabye gukomeza gushyira hamwe biyubaka ndetse no gushyigikira igihugu cyabo cy’u Rwanda muri gahunda kiyemeje y’iterambere ry’Abanyarwanda.
Abitabiriye iki gitaramo bagize ibiganiro bitandujanye, bagaragaza ko bafitiye Guverinoma nshya yagiyeho, bakavuga nta shiti ko izagirira umusaruro Abanyarwanda bigatuma u Rwanda rukomeza kwesa imihigo mu ruhando mpuzamahanga.
Bavuze ko Diaspora ya Midwest iri mu hantu hagize umubare munini w’abitabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kanama, muri za Diaspora nyarwanda zinyuranye.
Leta ya Michigan na Indiana ziri mu zituwemo n’Abanyarwanda benshi bamaze igihe muri Amerika, bitabira kandi bagashishikariza na bagenzi babo baba mu mahanga gahunda zijyanye n’iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO