00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Urubyiruko rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu iterambere ry’u Rwanda

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 9 July 2013 saa 06:07
Yasuwe :

Tariki ya 4 Nyakanga, ni itariki u Rwanda rwizihizaho isabukuru y’ukwibohora. Uyu munsi wizihizwa n’Abanyarwanda baba hirya no hino ku isi, harimo na Rwandan-American Community of Midwest, imwe muri diaspora igizwe n’umubare mwinshi w’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Iyi diaspora by’umwihariko ikaba ifite amateka yihariye uyu munsi w’intsinzi kubera uruhare rukomeye yagaragaje mu gushyigikira ukwibohoza kw’Abanyarwanda, nk’uko uhagarariye iyi Diaspora Gatete Gaetan (…)

Tariki ya 4 Nyakanga, ni itariki u Rwanda rwizihizaho isabukuru y’ukwibohora. Uyu munsi wizihizwa n’Abanyarwanda baba hirya no hino ku isi, harimo na Rwandan-American Community of Midwest, imwe muri diaspora igizwe n’umubare mwinshi w’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Iyi diaspora by’umwihariko ikaba ifite amateka yihariye uyu munsi w’intsinzi kubera uruhare rukomeye yagaragaje mu gushyigikira ukwibohoza kw’Abanyarwanda, nk’uko uhagarariye iyi Diaspora Gatete Gaetan yagiye abigarukaho mu birori byo kwizihiza uwo munsi.

Yakomeje avuga ko icyari kigamijwe mu kwizihiza uyu munsi atari ukwishimira intsinzi gusa, ahubwo ko ari no gusubiza amaso inyuma bakareba aho urugamba rwo kwiteza imbere rugeze, biihaza kandi banihesha agaciro muri rusange.

Uhagarariye urubyiruko n’umuco, Rutsobe Nsengiyumva, yashimiye urubyiruko rwa Rwandan - American Community of Midwest, n’Abanyarwanda bagize iyi diaspora muri rusange ku bwitange bagaragaje kugira ngo uyu munsi utegurwe neza ku buryo bunoze kandi bushimishije.

Rutsobe yakomeje avuga ko urubyiruko rwumva neza uruhare rwarwo mu guserukira urwababyaye kandi rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu rugamba rw’iterambere igihugu cyacu cyimirije imbere.

Ibirori byari bishyushye, byashojwe n’umupira w’intoki wa Volleyball hagati y’urubyiruko n’abakuru, aho urubyiruko rwatsinze abakuru amaseti abiri kuri atatu.

Nyuma yaho ibirori byakomereje kuri Silver beach mu gukomereza kwishimira intsinzi.

Amwe mu mafoto y’uko ibirori byari byifashe:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages