Abanyarwanda baba mu gihugu cya Canada, barateganya gukora imirimo y’ishoramari muri iki gihugu, aho bateganya ko ku itariki ya 10 Ugushyingo 2012 mu mujyi wa Montréal, bazatanga ibiganiro mbwirwaruhame bise « Diaspora investments Forum.»
Amakuru ubuyobozi bwa Diaspora muri Canada bwadutangarije, ni uko muri iyo nama hazaganirirwa ku mushinga wo kubaka amahoteri atanu azaha akazi abakozi b’Abanyarwanda 500 mu ntangiriro, bikazaba ari mu rwego rwo kwihangira imirimo no kwitegurira impamba y’amahina (Pension).
Emmanuel Muhawenimana uhagarariye Diaspora Nyarwanda muri Montréal na Egide Karuranga uyihagarariye muri Canada hose, bavuga ko nk’abantu batangiye akazi bakaba batinze muri ibi bihugu by’amahanga bakaba nta mpamba y’amahina ihagije bashobora kugira niba nta mwihariko bashyizeho ngo biteganyirize.
Bakomeza bavuga ko ibi basanga bireba n’abagishakisha akazi ndetse n’abagafite ariko kadahoraho, ndetse n’urubyiruko muri rusange kugira ngo ruzatangira imibereho mu buryo busobanutse.
Batanga ingero ku zindi Diaspora zo muri Canada zageze ku bikorwa byo kwiteza imbere muri iki gihugu nk’Abayahudi, Abataliyani, Abagereki n’abandi, bakibaza impamvu Abanyarwanda bo batabigeraho.
Bavuga ko uyu mushinga washyigikiwe na benshi, Muhawenimana akaba avuga ko bamaze kugira abantu bamaze kumva ko uyu mushinga ubafitye akamaro kandi ko ari uburyo bwiza bwo gukorana neza n’amabanki yo muri Canada.
Ubwo bwubatsi bareteganya ko bwatangirira mu mugi uzabaha ibibanza mu buryo busobanutse, naho, amafaranga bazakoresha yo akazava mu migabane y’ abanyamuryango bazatangirana n’ uyu mushinga, bakagana n’amabanki atsura amajyambere muri Canada. Bavuga ko n’andi makompanyi yaba ari muri Canada cyangwa mu bindi bihugu no mu Rwanda na yo ashobora gushoramo imari.
Uyu mushinga barashaka ko wazabageza ku mahoteli ari ku rwego rwo hejuru, ku buryo wayasanga mu mijyi itandukanye ya Canada. Bashaka kandi ko mu myaka itanu iri imbere baba bamaze kugera nibura kuri Hoteli eshanu zizaba zifite ibyumba 500, ikazaha akazi Abanyarwanda bagera 500 mu igice cya mbere.
Mu bandi bazitabira icyo kiganiro harimo n’Abanyamahanga bazavuga ku byerekeranye n’ amategeko azakurikizwa yo muri Canada mu ntangiriro z’uyu mushinga, n’uko bazabona inguzanyo ikenewe mu ma banki ku ikubitiro.



















TANGA IGITEKEREZO