Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro igikorwa cyo gushyigikira ikigega Agaciro cyashyiriweho kwihutisha iterambere cyabereye mu mujyi wa La Haye mu Buholandi kuri uyu wa gatandatu taliki 2 Gashyantare 2013, Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu batanze amafaranga y’u Rwanda 28,600,000.
Muri Iki gikorwa cyahuje Abanyarwanda bagera kuri magana abiri na mirongo itanu, Ambassaderi w’u Rwanda Immaculee Uwanyiligira yasobanuriye abari aho inkomoko y’ikigega Agaciro, ko igitekerezo cyavuye mu nama ya 8 y’Igihugu y’Umushyikirano (8th National Dialogue) yabereye i Kigali mu kwezi kw’Ukuboza mu mwaka wa 2011.
Ambasaderi Uwanyiligira yibukije abari bahari ko u Rwanda ruzi neza uruhare rukomeye abanyarwanda baba mu mahanga bagira mu iterambere ry’igihugu.
Ikigega Agaciro ni kimwe mu bisubizo nyarwanda (home-grown solutions) ku bibazo bitandukanye igihugu kigomba gukemura kugirango iterambere ryihute.
Mu birori byabaye, umuhanzi w’umunyarwanda, Afsana Rahamatali, yasusurukije abari bitabiriye iki gikorwa n’indirimbo zakunzwe na benshi. Mu bindi bitandukanye byaranze iki gikorwa, harimo igurishwa ry’ibihangano byanditseho ubutumwa bujyanye n’Agaciro, indirimbo nyarwanda ndetse no gusabana kw’abanyarwanda bari baturutse mu mijyi itandukanye y’u Buholandi.



















TANGA IGITEKEREZO