00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Visi Perezida wa RNC i Pretoria yarasezeye, muri Mozambique basezera bose

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 8 August 2012 saa 12:17
Yasuwe :

Nsengimana Saveri wari Visi Perezida w’ishyaka rya RNC muri Afurika y’Epfo yasezeye ndetse n’abandi bari abayoboke baryo muri Mozambike na bo basezera bose uko bakabaye nk’uko byemezwa na Nsengimana.
Mu kumenya ukuri ku isezera mu ishyaka rya RNC kwa Nsengimana Saveri wari Visi Perezida wayo muri Afurika y’Epfo i Pretoria, we ubwe yatangarije IGIHE ko atakibarizwa muri RNC kuko atakomeza gukorana n’abantu bafite ibyo bapfa n’ubuyobozi abona bizaheza abana hanze y’igihugu cyabo, baziritswe (…)

Nsengimana Saveri wari Visi Perezida w’ishyaka rya RNC muri Afurika y’Epfo yasezeye ndetse n’abandi bari abayoboke baryo muri Mozambike na bo basezera bose uko bakabaye nk’uko byemezwa na Nsengimana.

Mu kumenya ukuri ku isezera mu ishyaka rya RNC kwa Nsengimana Saveri wari Visi Perezida wayo muri Afurika y’Epfo i Pretoria, we ubwe yatangarije IGIHE ko atakibarizwa muri RNC kuko atakomeza gukorana n’abantu bafite ibyo bapfa n’ubuyobozi abona bizaheza abana hanze y’igihugu cyabo, baziritswe n’inyungu z’umuntu ku giti, yanadutangarije kandi ko abayobozi ba RNC muri Mozambique bose beguye.

Nsengimana Saveri, ukora imirimo y’ubucuruzi mu bihugu bitandukanye byo mu majyepfo y’Afurika, yatangarije IGIHE ko yamaze igihe gihagije asesengura, abona hari impamvu abantu bamwe bitwaza kubera ibibazo bafite ku giti cyabo, cyangwa se barabigiranye na Leta, bagashaka abandi babishyiraho, nta nyungu rusange bagamije, ahubwo ari inyungu ku giti cyabo. Yagize ati “Igihe cyarageze mbona ngendana n’abafite ibyo bazira ku giti cyabo, nsanga kwifatanya na bo ari ukwishyira mu bibazo byabo. Niba baragiranye ibibazo n’ubuyobozi, ntidukwiye kubyinjiramo natwe.”

Nsengimana yakomeje adutangariza ko muri make ikigamijwe kitanagaragara, uretse gukomeza kubeshya abantu ngo bihangane bigiye gutungana, bigiye gutungana. Yagize ati “Hari byinshi bizeza abantu, nko kubona ibyangombwa by’ubuhungiro, kubona amashuri n’ibindi. Si nari ninaniwe, sinize ariko kandi si ndi injiji, navuyemo ku giti cyanjye, kuko n’ibyo si bo babitanga.”

Akomeza atangaza ko abantu benshi bayobotse RNC, ari Abanyarwanda bahunze Jenoside ikimara guhagarikwa n’abandi bahunze mu 1994 kugeza mu 1996. Abenshi muri bo hari amakuru aba ababwira ko mu Rwanda nta kigenda, bababwira ko nibataha bazabafunga, abandi bavuga ko bakoze icyaha cya Jenoside, abo bose ngo iyo bababwiye ko babajya inyuma ntibazuyaza, dore ko n’abo babeshya ariko babibona, abadashaka kugaruka mu Rwanda akaba ari bo babitabira.

Ku kibazo kirebana n’uko yari mu buyobozi bukuru bwa RNC mu mujyi ukomeye nka Pretoria, Nsengimana yadutangarije ko, kwegura kwe yagutekerejeho igihe kirekire. Agira ati “Nabonaga tudahuza, njye mpitamo kwegura, uretse ko atari jye weguye njyenyine hari n’abandi.”

Ku birebana n’uko haba hari abandi basezeye muri RNC, Nsengimana aseka cyane yagize ati “Ni benshi kuko nanjye ubwanjye negura n’uwari ushinzwe umutekano hano i Pretoria, Bwana Gafaranga, yarasezeye, abari muri Mozambique bo basezeye bose, kuko bamaze kumenya ukuri.”

Nsengimana atangaza kandi ko Abanyarwanda hafi ya bose bari barayobotse RNC, badashaka guhera hanze y’igihugu, bazavamo. Yagize ati “Abenshi twari twarakanguriwe kujya muri RNC, baba ab’imbere mu gihugu hano muri Afurika y’Epfo n’abo hanze yacyo, twababwiye ko habayeho kwibeshya, ariko ukuri kugenda kugaragara. U Rwanda rwa kera Jenoside ikirangira n’urw’ubu biratandukanye cyane.”

Akomeza agira ati “Inyungu zaba gushaka uburyo abantu bigishwa ibyiza by’igihugu, aho kuguma muri hazabaho impinduka na biri hafi gutungana. Abana bato bakeneye kubona ku byiza by’igihugu cyabo, nta mpamvu yo kubaheza ishyanga. Ubu se Afurika y’Epfo isabye abantu gutaha, abavuga ko bari muri Opposition bataha bate? Batinyuka kwinjira mu gihugu se? Icyiza ni ugushaka inzira hakiri kare.”

Ibi Nsengimana yabitangaje nyuma y’uko kuwa Mbere tariki ya 6 Nyakanga 2012, Leta ya Afurika y’Epfo yanditse ibaruwa (Warning Letter) yihanangiriza Kayumba Nyamwasa na Karegeya Patrick, bombi bari mu buyobozi bwa RNC, yamagana ibikorwa byabo bya politiki bakorera muri icyo gihugu bahawe mo ubuhungiro, aho byatangajwe ko bakomeje iyo nzira bakwamburwa uburenganzira bahawe bwo kuba muri icyo gihugu.

IGIHE twashatse kumenya icyerekezo cya RNC, Nsengimana nk’umuntu wabaye mu buyobozi bukuru yaba yarigishaga abayoboke babo, adusubiza agira ati “Icyerekezo mu by’ukuri ntacyo, kuko hari abayoboke benshi bamaze gusezera, kuko inyungu ziri ku gihugu kurusha ku muntu ku giti cye. Icyo ngarukaho ni ukureba inyungu z’abana b’Abanyarwanda batazi n’igihugu cyabo, aho gukomeza gukurikira umuntu wirebaho gusa.”

Tumubajije niba asezeye muri politiki, yagize ati “Sinshobora gusubira muri politiki, n’abandi tuziranye twavuye muri RNC ntabyo bateganya. Icyo tugamije ni ukureba inyungu z’igihugu, kuko ni icyacu, abana bacu bagifiteho uburenganzira, nta mpamvu yo kukibavutsa.”

Nsengimana Saveri asoza asaba Abanyarwanda bari mu buhungiro cyane cyane abari bayobotse RNC, kureba isura y’u Rwanda kuko iyo igihugu cyari gifite mu 1995-1996 atari yo gifite mu 2012. Ati “Ubuhungiro si igisubizo cy’ubuzima bwacu, igisubizo kiri mu gihugu cyacu kuko ari cyo tugomba kwegama ho, tukareka inyungu z’umuntu ku giti cye.”

Asaba kandi Abanyarwanda babana hanze y’igihugu kuva mu bwoba bagatinyuka, bagasura igihugu cyabo. Ariko kandi asaba Leta y’u Rwanda gufasha Abanyarwanda bari hanze gusura igihugu cyabo kenshi kandi ku buryo bworoshye, kugira ngo abantu bashobore gushira ubwoba bw’ibyo babwirwa, kandi banamenye amateka y’igihugu aho ageze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages