Umunyarwanda wabaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva mu mwaka wa 2007, tariki 9 Werurwe yishwe n’impanuka y’imodoka ubwo yari mu nzira atashye ubukwe i Fort Worth muri Leta ya Texas.
Ku wa gatandatu tariki ya 16 Werurwe yashyinguwe i Abilene ho muri Texas, aho Abanyarwanda n’abakongomani bari baturutse mu bice bitandukanye bya leta ya Texas, Iowa n’ahandi bitabiriye uyu muhango.
Emmanuel Mutunzi w’imyaka 47 y’amavuko, ubwo impanuka yaberaga ku muhanda witiriwe McCart ahagana 8:20 z’umugoroba mu mvura nyinshi, yahise ahasiga ubuzima nyuma yo kugongwa kw’imodoka yari atwaye n’indi yo mu bwoko bwa pick up, iyi ikaba yarasekuye iyo Mutunzi yari atwaye hamwe n’indi byari byegeranye.
Nyakwigendera yari afite abana n’umugore kuri ubu bivugwa ko baba bari mu kangaratete kuko bari bamaze igihe gito bageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse bakaba bavuga icyongereza gike cyane kandi nta n’amikoro bafite.
Eugene Kiruhura ni mwishywa wa nyakwigendera Mutunzi utuye ahitwa Des Moines muri Leta ya Iowa, mu cyumweru gishize aganira n’umunyamakuru yari yatangaje ko kuri ubu harimo gushakwa ukuntu umuryango wa Mutunzi wafashwa hifashishijwe uburyo bwo kwaka buri wese inkunga binyujijwe kuri Facebook, aho ku ikubitiro icyari kigamijwe cyari ugukusanya amafaranga yari kwifashishwa mu bikorwa byo kumushyingura.
“Yari umuntu ukomeye mu muryango [w’Abanyarwanda n’Abakongomani batuye] muri iki gice, yari umuntu mwiza”, nk’uko Kiruhura yabitangaje, yongeraho ko ikibabaje kurushaho ari uko umuryango nyakwigendera asize utaramenya byinshi kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku buryo imibereho yabo ishobora kubagora.
Rubagumya Murama ni Umukongomani utuye akanakorera i Forth Worth, yavuze ko buri wese yatewe akababaro n’urupfu rwa Mutunzi bitewe n’uburyo yasabanaga n’abantu. Yavuze ko nibura abantu 50 baturutse Dallas, Forth Worth na Abilene mu rwego rwo kwitabira ishyingurwa rya nyakwigendera.
Kiruhura yavuze ko nyirarume yari amaze imyaka itanu akora bidasubirwaho kugira ngo azabashe kuzana umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, none nyuma y’igihe gito abibashije ahise yitaba Imana.
Foto: Star Telegram/USA



















TANGA IGITEKEREZO