00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Mbere y’imyigaragamyo y’Abanyarwanda, Ibuka-Belgique yagize icyo itangaza

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 18 August 2012 saa 04:17
Yasuwe :

Mbere y’imyigaragambyo yabaye mu mahoro, yateguwe n’ishyirahamwe ry’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi, yo kwamagana akarengane kabakorerwa, gakozwe n’udutsiko tumwe twabiyita Abanyekongo, Ibuka ishami ryo mu Bubiligi yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru ryamagana ibyo bikorwa byibasira ikiremwamuntu, inahamagarira n’abanyamahanga kutarebera.
Ibuka-Belgique itangira yamagana amagambo n’ibikorwa by’urukozasoni, bikorerwa Abanyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse n’abandi (…)

Mbere y’imyigaragambyo yabaye mu mahoro, yateguwe n’ishyirahamwe ry’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi, yo kwamagana akarengane kabakorerwa, gakozwe n’udutsiko tumwe twabiyita Abanyekongo, Ibuka ishami ryo mu Bubiligi yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru ryamagana ibyo bikorwa byibasira ikiremwamuntu, inahamagarira n’abanyamahanga kutarebera.

Ibuka-Belgique itangira yamagana amagambo n’ibikorwa by’urukozasoni, bikorerwa Abanyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse n’abandi bavuga Ikinyarwanda, bagahohoterwa. Ibyo bikorwa itangazo rikagaragaza ko byatangiye mu mezi 11 ashize, bibera muri bimwe mu bihugu by’i Burayi n’Afurika, nyuma y’ibibazo by’intambara ibera mu Karere ka Kivu (RDC).”

Ibuka ihamagarira inzego zose z’ibihu byose byumva baturage, n’imiryango mpuzamahanga kutarebera ibikorwa bikorwa n’udutsiko tw’abanyekongo. Ibyo bikorwa bishishikariza urwangano hagati y’abaturage batuye ibihugu by’ibituranyi, u Rwanda na Congo, batuka abaturage, by’umwihariko abo bita abatutsi, bakababangisha, bashaka ko banabahohotera.

Ibuka isaba ko hatezwa imbere gusakaza amahoro, aho kugana ubwicanyi, no kutumvikana hagati y’abaturage bagize Afurika yo hagati, hakamaganwa kuvangura abaturage bose.

Muri iri tangazo ibuka ivuiga ko ibi bigezweho, bwaba ari bumwe mu buryo buzarangiza intambara n’urwangano mu Majyaruguru ya Kivu.

Ariko na none itangazo rigaragaza ko hari ikintu kitari cyasobanuka, igihe umutwe wa FDLR, ukorera muri Congo, ukwirakwiza ko habayeho jenoside ebyiri, ugakwirakwiza urwangano mu bihugu bigize Loni.

Ibuka kandi iravuga ko ibiri kuba, byibutsa ibyumweru bya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Interahamwe na RTLM (Radio Télévision Libre des Mille Collines), bahamagariraga kwica Abatutsi, bigatangira byitwa imyigaragambyo, bagakoresha ibinyamakuru babibeshya.

Mu itangazo rirangira ryibutsa Jenoside yakorewe Abatutsi, yakozwe nyuma y’urwango rwabibwe binyuze mu bitangazamakuru, byaba ibyandika cyangwa ibikoresha amajwi nka RTLM; rikagaragaza ko ibikorwa biri kuba muri ako gace hari icyo biba bishya bishyira.

Riti “Isi yose izi ibyakurikiyeho kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga mu Rwanda. Igikorwa cyose kigira intangiriro…none ni ahacu, duhereye ku byo twabayemo, gusaba hakirikare ko ririya hohoterwa rihagarara.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages