Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019 ubwo hatangizwaga ku nshuro ya mbere ibirori by’imideli bya Mercedes Benz Fashion Week Kigali, umwana w’umukobwa w’imyaka umunani witwa Muberuka Sangwa Gaella yatangaje abantu benshi bari aho.
Ari mu banyamideli bamuritse imyenda yakozwe n’umurindikazi w’imyaka 16 ufite inzu y’imideli yitwa Mary Angel.
Uyu mwana afite ukuntu atambuka neza n’icyizere cyinshi, ibintu byatumaga abantu benshi bamukomera amashyi ubwo yabaga ari kwiyerekana.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Muberuka Sangwa Gaella, uzi no kuvuga ashize amanga yavuze ko yatangiye kumurika imideli afite imyaka itanu.
Avuga ko yatangiye kwiyumvamo ibyo kumurika imideli, nyuma yo kujya abibona kuri televiziyo asaba umubyeyi we kumujyana mu ishuri ryabyo.
Ati “Narebaga ukuntu bagenda nkumva ndabinkunze, mbisaba mama, anshyira Franco [utoza abanyamideli] aranyigisha.”
Mu myaka itatu ishize uyu mwana amaze kumurika imideli mu birori bitandukanye birimo Kigali Fshion Week, Rwanda Culture Fashion Show na Mercedes Benz Fashion Week Kigali iheruka.
N’ubwo akiri umwana muto, Umurerwa avuga ko yatangiye gukirigita ifaranga abikesha impano ye yo kumurika imideli. Ayo abona ngo afasha ababyeyi mu kuyongera ku yo bamurihira ishuri.
Ati “Bimpa amafaranga menshi. Umubyeyi wanjye niwe uyambikira ariko ayongera ku yo kwishyura ishuri.”
Uretse gukorera amafaranga ikindi yakuye mu kumurika imideli ni uko byamugize icyamamare. Ati ‘Ndi umusitari ku ishuri abana bajya bamwira ko bambonye kuri televiziyo’.
Nk’uko yakuze akunze kumurika imideli, uyu mwana afite n’inzozi zihambaye aho ashaka kuzaba umunyamideli ukomeye nk’Umwongerezakazi Naomi Campbell, abo mu Rwanda bo ngo ntibarimo.
Ati “Ndashaka kuzaba umunyamideli ukomeye ku Isi nka Naomi Campbell, ndashaka kuzaba nk’abo mu Burayi.”
Umubyeyi w’uyu mwana, Anoilitte Uwayezu yabwiye IGIHE umukobwa we yakundaga kwigana ingendo y’abanyamideli, amubonamo iyo mpano ari nayo mpamvu yiyemeje kumufasha kuyikuza.
Uyu mubyeyi avuga ko kuba umwana we yaratangiye kumurika imideli ari muto bidashobora guhindura imyitwarire ye kuko amukurikirana buri munsi.
Ati “Nta mpungenge bintera ko azagira imico mibi, nanjye nk’umubyeyi nshyiraho akanjye nkamuha uburere akwiriye ku buryo bigendana n’amasomo n’izindi mpano yifitemo.”
Umurerwa ngo afite n’impano yo gushushanya no kuririmba. Imwe mu mbogamizi ahuriyeho n’abandi banyamideli b’abana ni uko badakunze kubona imyenda ibakwiriye bamurika.
Uwayezu asaba abandi babyeyi gufasha abana babo kuvumbura no gukuza impano bifitemo bakiri bato kuko zishobora kubatunga.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO