Uyu mugore ufite abana batatu atuye mu Murenge wa Nyamyumba ahazwi nko ku Kigufi akaba amaze imyaka hafi irindwi atangiye gukora amavuta akoreshwa muri moteri z’imodoka, moto n’amato yise ‘Rubavu Oil’.
Umurimo we yawutangiye nyuma yo kurangiza Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye mu 2011, amaze kumenya ibanga ry’ikibonobono mu buvuzi bw’indwara zitandukanye yiyemeza kukibyaza amavuta nk’uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na IGIHE.
Yagize ati “ Nyuma yo kwegera bamwe mu bavuzi gakondo bakoresha iki kimera mu kuvura indwara zitandukanye nakoze ubushakashatsi nsanga hari byinshi gishobora gutanga umuntu acyitayeho ari nabwo niyemeje gukoramo amavuta akoreshwa mu binyabiziga. Aya mavuta akoreshwa mu byombo n’amato yo mu kiyaga cya Kivu, muri moteri zaba iz’imodoka, moto n’ibindi.”
Uyu rwiyemezamirimo yavuze ko ajya gutangira umurimo we yatangije amafaranga agera ku bihumbi 20 ariko yagiye atera imbere kubera kubona amasoko no kugenda yitabira amarushanwa atandukanye ku buryo iyo abaze ibyo amaze kugeraho abikesha aka kazi birenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Kugeza ubu ngo abasha kwinjiza agera ku bihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi akura mu baguzi b’amavuta ye ndetse kamaze kumuteza intambwe nk’uko yakomeje abisobanura.
Ati “Kano kazi kamaze kungeza kuri byinshi cyane mu mibereho yanjye. Byamfashije kubeshaho umuryango wanjye kandi neza kuko nta kintu na kimwe tubura iwanjye. Mu mafaranga ninjiza naguzemo umurima ku buryo natangiye guhinga ibibonobono nkoresha mu kazi.’’
Yakomeje avuga ko amaze guhabwa ibihembo birimo icyo yahawe n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi nk’uwavumbuye amavuta akomoka mu bimera kandi bimufasha guhora yitabira amamurikagurisha atandukanye.
Nubwo bimeze bityo ariko abakiliya benshi amaze kugira ntarabona ubushobozi bwo kubahaza no kubageraho bitewe n’ubushobozi buke mu mafaranga, kutagira ubutaka buhagije bwo guhingaho ibibonobono ndetse ngo agorwa no kugera ku isoko kubera ko ataragera ku rwego rwo gutunga ikinyabiziga no kubaka uruganda rufatika.
Ati "Mfite ikibazo kuko abakiliya mfite ni abafite amato akorera mu Kiyaga cya Kivu hamwe n’abatunze moto kandi simbasha kubahaza kubera ubuke bw’ibikoresho kandi nkeneye kubaka uruganda rufatika nkabona n’imodoka yajya ijyana amavuta ku masoko atandukanye.’’
Asaba urubyiruko by’umwihariko abakobwa kutitinya ahubwo bagakora bimwe mu byo bita ko bibarenze kuko na bo bafite ubushobozi bwo gutera intambwe ikomeye.
Yongeraho ko nta wukwiye gusuzugura igitekerezo runaka cyo kwihangira umurimo agasaba bagenzi be kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kugira ubuyobozi bubashyigikira muri iyi gahunda.



















TANGA IGITEKEREZO