00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamideli bagiye gutoranywamo abazahiga abandi muri Supra Model (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 September 2023 saa 06:34
Yasuwe :

Abanyamideli batandukanye bahataniye ibihembo mu Irushanwa ‘SupraModel Competition’, rigamije guteza imbere abari muri uru ruganda no kumenyekanisha ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu.

Ni ibihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri, cyane ko byaherukaga mu mwaka ushize.

Ibi bihembo byateguwe na SupraFamily Ltd isanzwe itegura amarushanwa atandukanye ateza imbere impano nka Supra Voice, Rwanda Influencers Award, Miss Supranational n’andi.

Aba banyamideli bahatanye bazavamo 20 bazakomeza mu kindi cyiciro bazamenyekana ku wa 7 Ukwakira. Aha batanu ba mbere bazakomeza kubera amatora yo kuri ’internet’ naho akanama nkemurampaka kazatoranya 15 bazaza biyongera kuri aba. Batatu ba mbere bazamenyekana ku wa 21 Ukwakira.

Muri iri rushanwa uzahiga abandi azashakirwa ikigo mpuzamahanga kizamufasha kwagura impano ye kinamuhuze n’inzu mpuzamahanga z’imideli, anegukane 1.000.000 Frw.

Gutanga ibi bihembo byaherukaga kuba mu birori byabereye kuri Century Park i Nyarutarama ku mugoroba wo ku wa 19 Ugushyingo 2022. Ni umugoroba wahiriye Semana Cynthia kuko ari we wegukanye umwanya wa mbere.

Semana wahize abandi, yahawe ibihembo birimo 1.000.000Frw, yishyurirwa urugendo rumutembereza Dubai n’Ikigo cyo muri Nigeria gitembereza ba mukerarugendo, Wizygbe Tours.

Icyo gihe, Rudasingwa Teddy yabaye uwa kabiri ahembwa no gutemberezwa ibice bitandukanye mu Rwanda na 300.000 Frw

Mutesi Ruth wari ufite abafana benshi yegukanye umwanya wa gatatu ahabwa igihembo cyiswe ‘Face Of Africa’ giherekejwe na 300.000 Frw.

Usibye guhemba abamurika imideli kandi hatanzwe n’ibindi bihembo byo gushimira abagira uruhare mu iterambere ry’imideli mu Rwanda.

Muri iki cyiciro cyiswe ‘Best Model’, uwahize abandi mu gutambuka mu mideli yabaye Umufite Anitha wabaye Igisonga cya Gatatu cya Miss Supranational Rwanda 2019. Umuhanzi mwiza w’imideli yabaye Patrick Muhire washinze Inkanda House.

Ukora ’makeups’ zo mu mideli wahize abandi yabaye Umurungi Nadia, uwafashe amafoto meza y’imideli aba Muhizi Serge washinze studio y’amafoto ya Elevatix Studio afatanyije Promesse Kamanda.

Umunyamideli Kabano Franco wari ku ntebe y’abagize akanama nkemurampaka, akaba n’Umuyobozi wa WBM (Webest model) yahawe igihembo cya ‘Achievement Awards’ ashimirwa uruhare agira mu gufasha abanyamideli bo mu Rwanda kwitabira imurikwa ry’imideli hirya no hino ku Isi.

Ushaka kugira umunyamideli uha amahirwe wakanda hano

Kaze Mignone Shania afite imyaka 18
Iradukunda Hayati w'imyaka 23 ni umwe mu bahatanye
Mukankusi Nathalie Mignone ari mu bahatanye. Uyu mukobwa afite imyaka 22
Umuhire Leslie uri mu bahatanye, afite imyaka 18
Sandra Nshuti w'imyaka 20, ni umwe mu bahatanye
Umutesi Li Hua Brenda. Uyu mukobwa ufite inkomoko mu Bushinwa no mu Rwanda, afite imyaka 19
Iribagiza Pamella we afite imyaka 18
Teta Benisse w'imyaka 19 ari mu bahatanye
Umumararungu Kelly Divine ari mu bahatanye muri Supra Model uyu mwaka
Umutesi Confiance afite imyaka 19
Ihimbazwe Lea w'imyaka 20 ari mu bari guhatana
Uwase Fillette Sonia w'imyaka 21, arashaka kwegukana umwanya wa mbere muri iri rushanwa
Umutoni Shamim afite imyaka 20
Kamikazi Anitha na we ari mu bahatanye. Uyu mukobwa afite imyaka 20 y'amavuko
Ingabire S. Corine arashaka kwegukana irushanwa rya Supra Model. Uyu mukobwa afite imyaka 19
Uyu we yitwa Ingabire Marie Joella, afite imyaka 18
Nshogoza J. Techno ni umwe mu bahatanye. Afite imyaka 24
Itangishaka Jean Pierre na we arahatanye. Uyu musore afite imyaka 19
Cyubahiro Tonny Jordy ari mu bitabiriye iri rushanwa. Uyu musore afite imyaka 19
Mwenedata Peter ahatanye muri iri rushanwa
Izere Gabriel ufite imyaka 18, ahatanye muri ibi bihembo
Mahoro Marie Ange Gabriella afite imyaka 21
Iragena Clarisse w'imyaka 21 asanzwe amurika imideli
Uwikunda Elinda afite imyaka 19
Gisingizo Olga ni umwe mu bahatanye muri iri rushanwa
Mukeshimana Jolie afite imyaka 18
Uwineza Cyuzuzo Magnifique afite imyaka 19
Teta Kevine afite imyaka 19
Akumuntu Kevine ni umwe mu bashaka kwegukana umwanya wa mbere muri iri rushanwa
Uwase Audrey afite imyaka 19
Dushimimana Janvière afite imyaka 19
Izere Charite afite imyaka 20
Uwiduhaye Nadine afite imyaka 25
Umutoni Ange Sabrina afite imyaka 22
Eric Hatangimana afite imyaka 23
Umwiza Joyce na we ahatanye muri iri rushanwa
Kwizera Isma w'imyaka 20 ni umwe mu bahatanye
Mizero Kevin afite imyaka 22
Cyubahiro Romulus afite imyaka 19
Cyuzuzo Arsène afite imyaka 22
Mugisha Daniel afite imyaka 22
Ishimwe David afite imyaka 19
Dushimimana Shema Eric w'imyaka 20 ni umwe mu bahatanye
Ruzindana Jules afite imyaka 20
Rutarindwa Clovis na we ni umwe mu bahatanye muri iri rushanwa
Gacumukasi Japhet afite imyaka 18
Iradukunda Belyse afite imyaka 18

Amafoto: Raoul Habyarimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages