00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwandakazi bacanye umucyo muri ‘London Fashion Week’ (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 17 September 2023 saa 01:03
Yasuwe :

Abanyarwanda bamurika imideli bamaze kugaragaza ko bashoboye ku ruhando mpuzamahanga kuko kuri ubu bagaragara mu birori mpuzamahanga by’imideli.

‘London Fashion Week’ ni bimwe mu birori bikomeye by’imideli bibera mu Bwongereza, aho abahanzi n’inzu z’imideli zikomeye zerekaniramo imyambaro yazo mishya.

Mu Banyarwandakazi bacanye umuco muri ibi birori harimo Sonia Gisa wamuritse imyambaro y’abagore yakozwe n’umuhanzi w’imideli w’umunya-Taiwan, Malana Breton.

Iyi myambaro yerekanye ni imishya ya Malana Breton y’abagore, ikorwa n’uyu muhanzi w’imideli akaba n’icyamamare mu gutunganya indirimbo na filimi.

Undi wamuritse imyambaro muri ‘London Fashion Week’ ni Christine Munezero wari wanakoze muri ‘New York Fashion Week’, aho yerekanye imyambaro ya Davit Komakhidze uzwi nka David Koma.

David Koma we akorera imyambaro ye i Londres . Yatangiye mu 2009 akora imyambaro y’abagore ari nayo Christine Munezero yerekanye.

Umufite Anipha na we yacanye umucyo muri ibi birori aho yamuritse imyambaro ya JW Anderson.

JW Anderson ni inzu y’imideli yatangijwe na Jonathan Anderson mbere yo gutangira ibikorwa bye yabanje kuba umuyobozi w’uhanzi muri Loewe mbere yabanje no gukorana na Prada, ubu inzu ye ikora ubwoko butandukanye bw’imyambaro.

‘London Fashion Week’ yatangiye ku wa 15 kugeza ku wa 19 Nzeri 2023.

Umufite Anipha yacanye umucyo muri London Fashion Week mu myambaro ya JW Anderson
Sonia Gisa yamuritse imyambaro ya Malana Breton
Christine Munezero yamuritse imyambaro ya David Koma muri London Fashion Week
Sonia Gisa ni umwe mu banyamideli bamaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages