Iserukiramuco ‘Festival International de la Mode Guinéenne’ rimaze kumenyekana muri Afurika, ni ku nshuro ya gatatu rigiye kuba. Iry’uyu mwaka rizamara icyumweru guhera kuwa 8 Gicurasi kugeza ku itariki ya 13 Gicurasi 2017.

Abahanzi b’imideli n’aberekana imideli bazahagararira u Rwanda barimo Franco Kabano ihuriro ry’abamurika imideli mu gihugu [Rwanda Fashion Models Union], Shema Ryabasinga , Cissy Ngamije, Mucyo Sandrine, Ntabanganyimana Jean de Dieu [Jay Rwanda], Ganza Irihose Jean Fidèle [Ganza Gabey] ndetse na Sekamana Eric Louis .

Iri serukiramuco risanzwe ritegurwa na Bah Alpha Oumar Ly abicishije mu nzu y’imideli yitwa Alphao Fashion ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, Umuco, umurage n’amateka muri Guinée.

Mu kiganiro Bah Alpha Oumar Ly yagiranye n’ikinyamakuru Guinée Matin, yavuze ko icyerekezo iri serukiramuco rifite ari ugufasha urubyiruko rwa Afurika n’urwa Guinée by’umwihariko kwiteza imbere binyuze mu guhanga umurimo no kubyaza inyungu ubuhanzi n’impano ya buri wese.

Yagize ati “Icyerekezo nyamukuru dufite ni ukuzamura impano z’urubyiruko no guteza imbere gahunda yo gutungwa n’impano, waba uri umunyamideli cyangwa wambika abantu. Twahereye mu gihugu imbere tunareba no mu bindi bihugu aho imideli igenda izamuka…”

Alpha yavuze ko uyu mwaka hatumiwe abanyamideli bo mu bihugu 14 hakiyongeraho na Guinée izaba ihagarariwe n’abasore n’inkumi 15 bazatoranywa mu gihugu hose. Ibi bihugu byatumiwe bizerekana imideli buri wese mu cyiciro cye mu kugaragaza umwihariko wa buri gace ka Afurika mu birori bizaba kuwa 12 Gicurasi 2017.

Sekamana Eric Louis
Sekamana Eric Louis
Kabano Franco asanzwe ahagarariye ihuriro ry'abamurika imideli mu Rwanda
Kabano Franco asanzwe ahagarariye ihuriro ry'abamurika imideli mu Rwanda
Ganza Gabey
Ganza Gabey
Cissy Ngamije ari mu bazaserukira u Rwanda uyu mwaka
Cissy Ngamije ari mu bazaserukira u Rwanda uyu mwaka
Ntabanganyimana Jean de Dieu [Jay D] azaserukira u Rwanda muri Guinea
Ntabanganyimana Jean de Dieu [Jay D] azaserukira u Rwanda muri Guinea