00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Adidas yashyize hanze inkweto za mbere zifite imishumi zakozwe hifashishijwe ‘3D printing’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 July 2025 saa 09:43
Yasuwe :

Adidas imaze kubaka izina mu bijyanye no gukora imyenda n’inkweto yashyize hanze inkweto za mbere zifite imishumi (lace) mu zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘3D printing’.

‘3D printing’ ni ikoranabuhanga risigaye ryifashishwa mu nganda, aho ikintu runaka gishushanyirizwa muri mudasobwa, kigasohorwa hifashishijwe imashini zabugenewe (printer).

Muri Nzeri 2024 nibwo Adidas yatangiye kwifashisha iri koranabuhanga mu gukora inkweto zoroshye zifasha umwuka kuba wakwinjira mu birenge zizwi nka ‘Climacool’.

Kuva izi nkweto zatangira gukorwa nta mishumi (lace) zagiraga, ahubwo zabaga zifunze hose.

Ku wa 15 Nyakanga 2025 nibwo Adidas yamuritse inkweto za mbere za ‘Climacool’ zifite imishumi, mu rwego rwo korohereza abazambara kuba baziyegereza cyangwa zikabarekura bitewe n’icyo bashaka.

Izi nkweto nshya zigura 160$, mu gihe izari zisanzwe zidafite imishumi zigura 140$.

Adidas yashyize hanze izi nkweto za mbere zifite imishumi zakozwe hifashishijwe ‘3D printing’
Izi nkweto nshya zigura 160$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages