Iri koranabuhanga ryiswe ‘Entrupy’ ryakozwe ku bufutanye n’inzu y’imideli y’Abafaransa Louis Vuitton. Urifite azajya abasha kumenya niba inkweto cyangwa isakoshi agiye kugura byarakozwe na Louis Vuitton cyangwa ari ibyiganano.
Iri koranabuhanga rishobora gukoreshwa muri mudasobwa, cyangwa nka application ya telefone.
Kuri ubu iri koranabuhanga ryatangiye gukoreshwa ku nkweto za Adidas na Nike no ku masakoshi ya Louis Vuitton na Chanel.
Rije nyuma y’aho usanga ibikoresho by’izi nzu ku isoko ari byinshi nyamara udashobora kumenya niba arizo zabikoze cyangwa ari ababyiganye.
Kugira ngo umenye ko ikintu ugiye kugura cyakozwe n’ibi bigo by’imideli, uzajya ufata amafoto y’ibice bitandukanye by’ikintu ugiye kugura, ushyireho ikirango cyabyo, uruhu rwabyo, inimero yashyizwe kuri icyo kintu niba ari isakoshi cyangwa urukweto n’ibindi bikiranga.
Nuzajya umara kubishyira muri iri koranabuhanga uzajya ubona ubutumwa bugaragaza ko icyo gikoresho cyakozwe n’uru ruganda cyangwa kitakozwe narwo.
Umwe mu bashinzwe Entrupy, Vidyuth Srivasan, yabwiye Elle, ko iri koranabuhanga ryakozwe kugira ngo bafashe izi nzu z’imideli kubaka icyizere hagati yazo n’abakiliya, kuko hari benshi usanga bakora ibikoresho bisa n’ibyazo nyamara nta ruhare zabigizemo.






Ibitekerezo 0