Uwizeye Vivine wateguye ibirori byo kumurika imideli y’abakobwa banini, byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, abo yagikoreshejemo baramuhigisha uruhindu bamushinja ubutekamutwe no gutanga Sheki zitazigamiye.
Ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2014, ni bwo i Kigali habaye ibirori byiswe " Big Models Fashion show”, aho abakobwa banini bafite ibiro biri hejuru y’ijana bamurikaga imideli.
Amakuru agera kuri IGIHE, avuga ko ubwo ibirori byarangiraga, abakobwa 10 Uwizeye yari yakoresheje mu kumurika imideli ndetse n’itorero ry’ababyinnyi yifashishije mu gususurutsa abitabiriye igitaramo, baramugose baramwishyuza.
Umulisa (izina twahaye umwe muri abo banyamideli waganiriye na IGIHE) yemeje ko uyu Vivine bamwishyuje ku neza ababwira ko ahuze cyane gusa yakomeje kubakina imitwe kugeza ubwo yabacitse baramubura.
Mu gihe bamwishyuzaga, uwo Vivine yabwiye abo bakobwa ati “Ndi busy(ndahuze) kandi mfite ikibazo, mwihangane mpure n’umuntu ushinzwe amatike, hanyuma tubare, mwebwe muzaze kuri ‘Maison de Jeune’ ku Kimisagara ejo saa tatu za mugitondo turangizanye.”
Abo bakobwa ngo bakomeje kumwishyuza dore ko bamwe nta n’amatike abacyura bari bafite, maze Uwizeye yitabaza umuntu yahamagaye kuri telefoni amwita “Afande” amubwira ko hari abakobwa bashaka kumushimuta, maze abari aho buri wese akuramo ake karenge.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza , aba bakobwa bageze ku Kimisagara, barahirirwa ku masaha y’igicamunsi bigira inama yo kureba uwabahuje yitaga “Manager” ari na we yari yaragize umuhuzabikorwa w’igitaramo. Uyu musore na we yishyuje uyu Vivine aho kumubwira uko amafaranga y’aba bakobwa agomba kuboneka yamwoherereje ubutumwa bumutera ubwoba binyuze kuri Whatsapp.
Munyakazi (Izina twahaye Manager) yabwiye igihe ati, “Njye twamenyaniye kuri Facebook, nza kumumenya kuko namubonye amurika imideli, turaganira dutangira gupanga ibyo gukorana, ari bwo yambwiraga ko afite umuryango witwa ‘Vivine Foundation’.”
Munyakazi yakomeje avuga ko ibyo bapanze bategura igitaramo nta na kimwe cyizegeze gikorwa kuko yamwakaga amafaranga ntayamuhe, biza kurangira itariki y’igitaramo nta na kimwe gikozwe ndetse bisa n’aho n’inshingano zose yari yamuhaye, yazimwambuye akazihera undi rwihishwa.
Ubwo twateguraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha Uwizeye Vivine ariko ntiyitaba telefoni ye igendanwa.
Hari abo yahaye Sheki itazigamiye
Uwari ushinzwe kwita ku byuma no kurekura umuziki witwa Dj Mbata, yabwiye IGIHE ko we bari bumvikanye ko azamuhemba amafaranga y’u Rwanda 200, 000, nyuma y’ibirori akamuha Sheki amubwira ko ashatse kuwa 22 Ukuboza yajya gufata amafaranga.
DJ Mbata yatunguwe no kugera kuri Banki,asanga nta mafaranga aheruka kuri iyo Konti.
Uwizeye Vivine yari yijeje abakobwa bamuritse imideri ko azajya abahemba amafaranga y’u Rwanda 2,000 buri munsi uko baje mu myitozo, ku munsi w’igitaramo akazabaha 30,000, mu gihe Itorero ry’ababyinnyi yari yaryemereye 500,000.
Abashakisha Uwizeye Vivine bamwishyuza amafaranga bakoreye baramubuze burundu ndetse kugeza ubu bose nta n’umwe uzi aho abarizwa.
Kumurika imideli kw’abakobwa babyibushye byari bibaye ku nshuro ya kabiri mu Rwanda, Uwizeye akaba yarabiteguye mu rwego rwo kwerekana ko abakobwa banini atari abo kunena.
Amafoto: Izuba rirashe


















TANGA IGITEKEREZO