00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Asantii yegukanye igihembo mu birori by’imideli muri Ethiopia

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 November 2023 saa 03:41
Yasuwe :

Inzu ihanga imideli iri mu zikomeye mu Rwanda ya Asantii, yegukanye igihembo muri Ethiopia kubera ubuhanga bwakoranywe imyambaro yaserukanye muri ibi birori.

Byari mu birori by’imideli byiswe Africa Sourcing & Fashion Week byakorewemo ibintu bitandukanye ndetse harimo igice cyiswe ‘Elegance Fashion Show’ cyerekaniwemo imyambaro itandukanye.

Muri Elegance Fashion Show, Asantii yerekanye imyambaro yayo yasohoye muri ‘collection’ ya mbere yiswe “Zaliwa’’ ndetse na ‘collection’ ya kabiri bise “Fahari’’.

Umuyobozi w’imushinga ya Asantii mu Rwanda, Kalimpinya Queen, yavuze ko ibi ari ibintu byabashimishije.

Ati “Twanejejwe cyane n’ igihembo twahawe cy’umwanya wa mbere. Ni ibintu byadushimishije bidutera imbaraga zo gukomeza guhanga udushya, twibanda cyane cyane ku mwihariko wa Afrika.”

Asantii yahigitse izindi ‘brand’ 19 zo mu bindi bihugu bitandukanye muri Afurika zikomeye.

Inzu ihanga imideli ya “Asantii’’ ifatwa nk’umushinga wa mbere mu ikorera muri Afurika yitezweho guhangana n’izindi zifite izina ku ruhando mpuzamahanga.

Asantii ni igitekerezo cyatangijwe na Mbonyumutwa Mukangabo Maryse, ikaba ikorera mu cyanya cy’Inganda cya Masoro.

Asantii ifite ifite intego zo guteza imbere uruganda rw’imideli rwa Afurika rukabasha guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Ihuriyemo abahanga imideli 14 bo mu bihugu 12 bya Afurika. Barimo Amal Belcaid (Maroc), Martin Kadinda (Tanzanie), Toni Grace (Rwanda), Soraya de Piedade (Angola), Emmanuel Okoro (Nigeria) n’abandi.

Ifite amaduka y’imyenda ahantu hatandukanye harimo u Bubiligi, Nigeria, Côte d’Ivoire, Ghana, u Rwanda, Amerika n’u Bwongereza.

Imyambaro ya Asantii ni imwe mu ifite umwihariko muri Afurika yose
Asantii isanzwe ikora imyambaro igamije guteza imbere Afurika
Iyi ni imwe mu myambaro yerekanwa na Asantii
Asantii ikomeje kwagura ibikorwa byayo
Umuyobozi w’Umushinga wa Asantii mu Rwanda, Kalimpinya Queen [uri iburyo] aha yari kumwe n'Umunya-Ethiopie, Fikirte Addis usanzwe ari umuhanzi w'imideli wa Asantii muri icyo gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages