00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christine Munezero yitabiriye New York Fashion Week

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 12 September 2023 saa 12:40
Yasuwe :

Christine Munezero yongeye kwandika amateka mu ruganda rw’imideli, ubwo yitabiraga ibirori by’imideli bya ‘New York Fashion Week’ bibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukobwa wari umaze kwigaragaza i Burayi, ku wa 10 Nzeri 2023, yamuritse imyambaro ya Ulla Johnson, mu birori byabereye muri Powerhouse Arts.

Iyi myambaro yerekanye ni iy’abagore ya ‘ready to wear’. Ni imwe mu yafunguye ibirori bya New York Fashion Week byatangiye ku wa 8 Nzeri 2023.

Christine Munezero ni Umunyarwandakazi w’imyaka 25 ukomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu kumurika imideli ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu bigo bikomeye bakorana n’ibirori yagiye yitabira nka Milan Fashion Week, Paris Fashion, London Fashion Week n’ibindi.

Uyu mukobwa akorana n’ibigo bikomeye mu mideli nka Maison Valentino, Maison Malgiela, Chroe, Dior, Versace, Maxmara, Gucci, Courrèges, Giambattiste Vali n’ibindi.

Christine Munezero yongeye gukora amateka mu ruganda rw'imideli, amurika imideli muri New York Fashion Week
Christine Munezero akomeje kwerekana imyambaro y'ibigo bitandukanye mu mideli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages