Nyamara sunscreen ni ingenzi kuko irinda uruhu imirasire ishobora gutera gusaza k’uruhu imburagihe ndetse ikagira uruhare mu kongera ibyago bya kanseri y’uruhu. Ni yo mpamvu inzobere mu bijyanye n’ubwiza n’ubuzima bw’uruhu zigira inama abantu kuyikoresha buri munsi, atari mu gihe cy’izuba gusa, ahubwo no mu bihe by’imvura cyangwa hakonje.
Mu kuyikoresha neza, sunscreen ishyirwa ku ruhu nyuma y’ibindi umuntu akoresha mu kwita ku ruhu, ariko mbere yo kwisiga ibindi birungo. Ni byiza kwirinda kuyivanga n’amavuta asanzwe cyangwa foundation ku bakobwa, kuko bishobora kugabanya ubushobozi bwayo bwo kurinda uruhu.
Muri sunscreen zagaragajwe nk’izoroshye kandi zidasiga umwera ku harimo Beauty of Joseon Relief Sun Aqua-Fresh Rice. Ikunzwe cyane kubera ko ifata vuba ku ruhu, itarwumisha kandi ikoranye na acide hyaluronique n’ibiva muri avoine bifasha mu gutanga ubuhehere.
Hari kandi Cerave Hydrating Fluid Sunscreen, ifite ubushobozi bwo kurinda uruhu gusaza n’izindi ndwara ziterwa n’izuba. Yifitemo kandi céramides zifasha gukomeza uruhu.
Avène Ultra Sérum SPF50+ na yo igaragazwa nk’amahitamo meza ku bantu badakunda amavuta abamatira ku mubiri.
Indi ni SKIN1004 Madagascar Centella Hyalu-Cica Water-Fit, ikundwa kuko ifata vuba mu ruhu kandi ntirusige amabara.
ISDIN Fusion Water Magic SPF 50 na yo irinda uruhu kwangirika, umaze kuyisiga uruhu ruba rworoshye kandi ikabera cyane abantu bafite uruhu rworoshye.
Izindi ni Bioderma Photoderm, itagira amavuta menshi kandi idasiga imirongo y’umweru ku mubiri, ndetse na Shiseido Expert Sun Protector, ifatwa nk’amavuta arinda izuba ariko akanafasha kugaburira no guha uruhu ubuhehere.
Muri rusange, sunscreen nziza ni iyorohera uruhu rwawe, itagusigira wahindutse umweru kandi idafatana na make-up.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!