Ibirori byo kumurika imideli bya Rwanda Fashion Week 2019 byari bimenyerewe ku izina rya Collective Rwanda Fashion Week.
Byafashe iri zina rishya nyuma yo kubona uburenganzira bwo kurikoresha risimbura iryari risanzwe.
Ni ibirori bigiye kuba ku nshuro kane aho bitegurwa n’itsinda ry’abahanzi b’imideli bo mu Rwanda ryitwa Collective Rwanda rigizwe na Moshions, Sonia Mugabo, Amizero, House Of Tayo na Inzuki Designs na Uzi Collections.
Biteganyijwe ko Rwanda Fashion Week 2019 izatangira tariki 05 igasozwa tariki 08 Kamena 2019 ikazabera muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ikoranabuhanga muri School of Architecture and Built Environment (SABE).
Abanyarwanda bazamurika imideli yabo harimo Rwanda Clothing, Maison Munezero na Maison Aline.
Moses Turahirwa uri mu bategura ibi birori yabwiye IGIHE muri uyu mwaka bazanye umwihariko wo gufasha abanyamideli bakizamuka kwerekana ibyo bakora.
Ati “ Muri uyu mwaka hazagaragaramo abana bafite impano yo guhanga imideli barimo abigaragaje muri ArtRwanda-Ubuhanzi.”
Hazagaragaramo kandi abanyeshuri biga mu yisumbuye bazaturuka mu bigo birimo Gashora Girls School, Kigali International Community School, Green hills Academy na Agahozo Shalom Village.
Mu bahanzi b’imideli mpuzamahanga harimo Adebayo Oke-Lawale wo muri Nigeria, ufite inzu y’imideli ya Orange Culture imwe mu zifite izina rikomeye muri Afurika akaba yaranakoranye n’umuhanzi Davido.
Harimo kandi Okoro Emmanuel , ufite inzu y’imideli yitwa Emmy Nesbit yatsindiye ibihembo muri Lagos Fashion Week 2017 by’umwihariko akaba yarambitse uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, uherutse kwegura.
Ubwo Theresa May yasuraga Nigeria mu 2018, yambaye ikoti ryakozwe n’uyu musore w’imyaka 28 bimwongerera ikuzo mu gihugu cye no ku mugabane wa Afurika muri rusange.
Uyu musore kandi asanzwe yambika abandi barimo umuhanzi Flavour, Yemi Alade n’abandi batandukanye.
Hazaba kandi hari abavuga rikijyana mu bijyanye n’imideli barimo Ingrid Tamborin ukorera ikinyamakuru cyibanda ku mideli cya Vogue Italy n’abandi benshi.
Hari amatike y’ubwoko butatu yemerera ushaka kwihera ijisho ibirori kwinjira: hari igura amafaranga ibihumbi 15 Frw, ibihumbi 25 Frw n’ibihumbi 45 Frw.






Ibitekerezo 0